Nicki Minaj ahishuye impamvu atafatanyije na Doja Cat mu gukora Album ye

Rate this post

Umuraperikazi ukomeye muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzwi nka  Nicki Minaj avuze byinshi kumpamvu zatumye atitabira ubufatanye mwikorwa ry’Album ya Doja Cat yiswe “planet her.”

Byari byitezwe ko Nicki Minaj  azagaragara mu ndirimbo yitwa “Get into it”  iri kuri iyi album ya Doja Cat yashyizwe hanze uyu mwaka. Mbere yuko iyi album isohoka, abafana babo bombi bari baziko Nicki Minaj azayigaragaramo nyuma yo kugaragara muyindi ndirimbo basubiyemo barikumwe(remix) yitwa “say so.”.

Gusa ntabwo ariko byajyenze, ahubwo icyizere baribafitiye iyo Nicki Minaj muri iyi album, n’iyo ndirimbo, byaraje amasinde. Nyuma albumu yaje gushyirwa hanze basanga Nicki Minaj ntaruhare yayigizemo.

Mukiganiro Nicki Minaj yagiranye n’abafana be kumbuga nkoranyambaga ze, yabatangarijeko impamvu atitabiriye ubufatanye muri iriya ndirimbo ndetse na alibumu muri rusange, ari uko haribyo batumvikanyeho.

Yahishuye ko hari abandi bitambitse muri gahunda yari ari gupangana na Doja Cat kandi we yarifuzaga gukorana na Doja Cat nyirizina hakagize abandi babyitambikamo.

Yagize ati ” Njye nashakaga kugirana ubwumvikane bw’imikoranire na Doja Cat ubwe mbona hari abantu benshi barikubyitambikamo bazana amananiza mpita mbireka. Iyo tuza kwivuganira twebwe ubwacu wenda byari gucamo.”

Doja Cat nawe aho yari mukiganiro avuga Ku bucuruzi bwe bwa Pepsi, yabajijwe kukijyanye nibyo Nicki Minaj yavuze ku mikoranire yabo kuri album ye itarakunze, nawe yemeza ko hari ibyo abo bakorana batumvikanyeho na Nicki Minaj.

Ati ” Hari ibyo batumvikanyeho neza nabo dukorana, kandi na byo nzabikemura ariko twemeranye kuba twakora ikintu cyiza kandi kirambye. Inzozi zanjye ni ugukorana na we ibintu byinshi kandi nzakora uko nshoboye mbigerereho. Ndakeka ko  bizashimisha n’abakunzi bacu muri rusange.”

Doja Cat ni umuraperikazi ukunzwe muri Amerika

Nicki Minaj na Doja Cat, bose ni abaraperikazi beza bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. uyu muhanzikazi yagiye akora indirimbo nyinshi yamenyekanyemo harimo nka Bed of lies, Super, High School, anaconda nizindi yagiye akorana nabahanzi batandukanye nka fly yakoranye na Rihanna ndetse na Right yakoranye na Chris Brown. Si abo gusa kuko na Doja Cat ubwe bakoranye remix y’indimbo yabiciye bigacika bise “say So” ituma urukundo rw’abafana babo ruzamuka, bakaba bakifuza no kuba bababona bakoranye n’izindi ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *