Meddy yasohoye indi ndirimbo “Queen of Sheba” yakoreye umugore we baherutse kurushinga

Rate this post

Umuhanzi w’umunyarwanda Meddy, umaze kubaka izina mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hanze yaho, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere yasohoye indirimbo yari itegerejwe na benshi yise “Queen of Sheba” yaririmbiye umugore we.

Meddy n’umugore we Mimi

Nyuma yaho akoze “My Vow” igakundwa bitewe n’ubwiza bwayo benshi bayirase no kuba hagaragaramo amashusho y’ubukwe bwe hamwe n’umugore we Mimi (ukomoka muri Ethipia) baherutse kurushinga akaba ari nawe yayikoreye, yongeye na none kubikora utyo no muri ino ndirimbo.

Ni indirimbo yari itegerejwe na benshi cyane dore ko yanayiteguje na mbere y’uko “My Vow” ijya hanze. Mu mashusho y’indirimbo, higanjemo ibice by’amashusho yafashwe mu gihe cyo gukwa no mu birori byakurikiyeho byabereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Texas ndetse hanagaragaramo bamwe mu byamamare byo mu Rwanda nka The Ben, King James, Kavuyo, Shaffi n’abandi.

Mu ndirimbo higanjemo amashusho yo mu bukwe bwa Meddy

Mu gihe gito imaze ishizwe kuri shene ya Meddy ya YouTube, igaragaza ko ifite umuvuduko udasanzwe w’abayireba kuko mu gihe kitarenze isaha isohotse yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi mirongo ine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *