Alikiba ni Papa, ndamushaka dupime DNA! Umwana w’umunya-Kenya yahishuye ko yabyawe na Alikiba

Rate this post
BigPointAli yatangaje ko se umubyara ari Alikiba

Mu mujyi wa Nairobi ho muri Kenya, umwana uzwi nka Alikiba Junior cyangwa Big Point Ali (BigPointAli), amaze imisi ashakisha uwamuhuza n’umuhanzi wo muri Tanzania, Alikiba, kuko ngo ari we se wamubyaye.


Big Point Ali, yagaragaye afite icyapa, asaba abanya-Kenya kumufasha gushakisha se umubyara, Alikiba. Kuri icyo cyapa, avuga ko nyina yafungutse akamubwira ko se umubyara ari  Alikiba.


Igitangazamakuru SNS (Simulizi Na Sauti) gikorera kuri YouTube muri Tanzania, kikanagira ishami muri Kenya, cyamukoresheje ikiganiro (Interview) avuga ko yahisemo kubivuga none kubera ko igihe nyina yabimubwiraga yari akiri muto ku rugero atari kubasha kwivugira.


Ubwo nyina w’uyu mwana yamubwiraga ko yamubyaranye na Alikiba, yaje gushaka [nyina] undi mugabo ariko ntibyamuhira, kugeza naho abuze, nk’uko yakomeje abitangariza SNS. Kuri ubu, Big Point Ali arasaba Alikiba kwemera akaza bakicara bakaganira kuri icyo kibazo.


Big Point Ali ni umuhanzi ukizamuka mu muziki wa Kenya. Imwe mu indirimbo ze “Ghetto”  aherutse gusohora, imaze amezi atandatu  ariko ntabwo izwi na benshi, n’ibikorwa bye bitamenyekanye.

N’ubwo Alikiba ntacyo yatangaje kuri iyi nkuru, afite abana batandatu barimo babiri yabyaranye n’umuya-Kenyakazi, Amina Khalef, n’abandi bane yabyaranye n’abagore bane batandukanye.

Ntacyo Alikiba aratangaza ku byavuzwe na BigPontAli

 
.
Ku yandi makuru, kanda kuri iyi link:
https://www.youtube.com/watch?v=8Sib2_tQ1wk

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *