Yuhi Mic yasimbuye Mbanda Calvin muri The Mane nk’umuhanzi mushya

Rate this post

Nyuma y’igihe gito Mbanda Calvin atangaje ko yavuye muri The Mane akanashyira hanze indirimbo ye ya mbere yakoze ku giti cye, The Mane ibijnyujije ku rukuta rwayo rwa Instagram yamaze gutangaza undi muhanzi mushya Yuhi Mic.

The Mane Music, inzu isanzwe ifasha abahanzi harimo na Marina umazemo igihe gisaga imyaka itatu, mu mashusho banyujije kuri Instagram, yaherekejwe n’amagambo aha ikaze Yuhi Mic nk’umuhanzi mushya maze bagira bati:” Dukunda umuziki kandi turi hano ngo twubake impano y’umuziki z’abana b’abahungu n’abakobwa. Ubugira kandi Imana yatwizeye none tubazaniye umwana ufite impano itangaje.”

Banasabye itangazamakuru, abanditsi, abakunda umuziki muri rusangi n’abafana The Mane gushyigikira uyu muhanzi no kumwereka urukundo banavuga ko vuba barashyira ibikorwa bye hanze. 

Yuhi Mic ubusanzwe yitwa Forongo Francis ni umuhanzi ukizamuka mu ruganda rwa muzika mu Rwanda akaba yarafite ibihangano bike bitamenyekanye cyane. Yagiriwe amahirwe yo kugera muri The Mane Music nyuma yo guhitwamo muri batatu bari babisabye maze agahigika abandi binyujijwe mur bihangano bari babasabye kubanza gukora bose. Uhagarariye inyungu iyi nzu Safi Eric avuga ko bahise banamusinyisha amasezerano tutarabasha kumenya Igihe azamara.

The Mane Music yatangiye ibikorwa byabo ku mugaragaro mu kwezi kwa gatatu 2018. Yatangiranye na Marina (Ukibarizwamo kugeza ubu), nyuma hiyongeraho Queen Cha na Safi Madiba baje gusezera, Nyakwigendera Jay Polly yahamaze igihe gito na Calvin Mbanda utararenza icyumweru atangaje ko yasezeye. 

Ni inzu yatangijwe na Ramadhan Mupende uzwi cyane nka Bad Rama muri ino minsi ikaba muri ino misi ihagarariwe n’uwitwa SAFI Eric.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *