Undi mugabo atwite inda nkuru.

Rate this post

Umuririmbyi A Pass Bagonza ukomoka mu gihugu cya Uganda yasangije ifoto abakunzi be imugaragaza atwite.

Ni mugihe hamaze iminsi hakwirakwizwa amafoto na videwo by’umuhanzi ukomoka muri Amerika witwa Lil Nas X atwite, ndetse kuwa 17 Nzeri 2021 akaza kugaragara ku gitanda cyo kwamuganga ari kubyara. Byaje kugaragara ko icyo uyu muririmbyi yakoraga kwari ukwamamaza album ye yasohotse ejo bundi hashize.

Bagonza wo muri Uganda nawe yashyize hanze ifoto imugaragaza atwite ayikurikiza amagambo agira ati “Ninde wankoze ibi bintu?”

Benshi mubamukurikira bashyizeho ibitekerezo bitandukanye ariko ubona ko bamwe batabyishimiye, abandi babifashe nk’urwenya. Gusa ikigaragara twanabonye ku muhanzi wa mbere wabikoze ni uko ari uburyo bwo gukora amashusho, bukorwa n’abahanga, bakagaragaza umuntu afite igice cy’umubiri runaka atagakwiye kuba afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *