Umunyarwenya Kevin Hart yibasiwe nabashyigikiye Lamar uryamana n’abo bahuje igitsina

3/5 - (1 vote)

Umuraperi Lil Nas x yashimiwe na benshi bamukunda kuba yarabashije guhangana n’umunyarwenya Kevin Hart wamwibasiye kubera kuryamana nabo bahuje igitsina.

Kevin Hart yibasiwe n’abashyigikiye Lil Nas x ndetse n’umuryango wa LGBTQ muri rusange kubera ibyo yagiye yandika kumbuga byibasira abatinganyi ndetse bikubitira kuba aherutse guhurira mu kiganiro na Lil Nas akagerageza kumuca mu ijambo igihe yasobanuraga ibyuko aryamana nabo bahuje.

Umunyamakuru McCollum ubwo yabazaga Lil Nas X impamvu yahisemo kuvuga ku mibonano mpuzabitsina ye n’abo bahuje igitsina igihe yabikoraga, umunyarwenya Kevin Hart yamuciye mu ijambo.

Mbere yuko uyu muraperi asubiza ikibazo yari abajijwe, Kevin Hart – wabujijwe kwakira ibihembo bya Oscars mu mwaka wa 2018 nyuma ya tweets yakoze zibasira abaryamana bahuje ibitsina yari yarakoze mu myaka yashize, yongeye kugaragara aca mu ijambo umwe mubavugwaho icyo kibazo.

Ijambo ryatumye benshi bamugarukaho ni uko Kevin Hart yagize ati: “Yavuze ko ari gay.” “Noneho iki?” ashaka kuvuga ko ntacyo bagakwiye kuba bongera kubaza Lil Nas kubera yiyemereye ko ari umutinganyi.

Nibwo Lil Nas yatangiye kuvuga.

Mbere yuko Hart amubuza amahwemo,  yagize ati: “Ntabwo ari nko guhatirwa. Ni nko kumenya gukura, nakuze nanga uyu mwanda. Gusa ntabwo ngomba -“. Kevin yahise amuca mu ijambo.

“Wanga iki? Kubera iki? Kuki ukura wanga?” Uku niko Kevin Hart yamubajije.

Lil Nas ati: “Kuryamana kw’abahuje igitsina, abaryamana bahuje ibitsina.” 

Umunyamerika ukomoka muri Georgia yakomeje asobanura uburyo gutangaza ko aryamana nabo bahuje igitsina hejuru y’umwuga akora byumvikana cyane kuri we .

Bagize ikiganiro kirekire cyakorerwaga kuri televiziyo ya HBO aho Kevin Hart na Lil Nas X bari mubatumiwe.

Lil Nas yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter urukurikirane rwa tweets k’umunsi wanyuma w’ukwezi, aho yashakaga gusangira nabayoboke be avuga ko bahuje igitsina, abaryamana nabo bahuje igitsina.

Nubwo Lil Nas X yatangaje ko aryamana nabo bahuje igitsina, ibyo ntibyamubujije kuza ku mwanya wa mbere mu muziki wa America, cyane ko indirimbo ye na Billy Ray Cyrus yakunzwe nyuma yaje no kuba umuhanzi wa mbere umaze igihe kinini kurusha abandi kuri Billboard’s Hot 100.

Urukurikirane rwa tweets zibasira abatinganyi Hart yakoze hagati ya 2009 na 2011 rwarebwe cyane mu mpera zumwaka ushize. Hart yabanje kwanga gusaba imbabazi, avuga ko “atazakomeza gusubira inyuma mu bihe.”

Nyuma yo kubona ko yibasiwe kubera amagambo n’urwango rw’abaryamana bahuje ibitsina yahise atangaza ko azava ku mirimo yo kwakira Oscars, maze arandika ati: “Ndasaba imbabazi mbikuye ku mutima umuryango wa LGBTQ kubera amagambo yanjye. Mbabajwe no kuba narababaje abantu … Ndimo ndatera imbere kandi ndashaka gukomeza. kubikora. Intego yanjye ni uguhuza abantu ntabwo ari ukubatandukanya. “

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *