Kenny Sol avuze byeruye ku byerekeye urukundo rwe na Ariel Wayz.

Rate this post

Umuhanzi nyarwanda ukizamuka , Kenny Sol, yeruye avuga ku rukundo rwe na Ariel Ways, nyuma y’uko inkuru zirugarukaho zicicikanye mu itangazamakuru mu bihe bitandukanye.


Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeri, yagarutse cyane ku ndirimbo ye nshya “Say My Name” aherutse gushyira hanze, avuga no kubuzima bwe bwite, mu muziki, akomoza no ku myaka 3 yamaze mu ishuri ry’igisha umuziki ku Nyundo.


Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yemeje ko ubwo yiganaga na Ariel Wayz mu ishuri ry’umuziki bigeze gukundana hagashira igihe kitari kinini, ariko nyuma bakaza gutandukana, ubu bakaba ari inshuti bisanzwe ntamubano wihariye uri hagati yabo.


Abajijwe kubijyanye n’izina ry’indirimbo ye nshya yashyize hanze yavuzeko ari izina babonye bigoranye kuko babanje gukora indirimbo ikarangira batarabona izina bayita nyuma bakumva igitero cy’isubiramo cyirimo ijambo “say my name” rigarukamo cyane bakarihitamo nk’izina ry’iyo ndirimbo.

Kenny Sol numwe mubahanzi Nyarwanda bakizamuka wabarizwaga munzu ifasha abahanzi ya Bruce Melody yitwa IGITANGAZA music ariko ubu akaba atakiyibarizwamo yikorera kugiti cye. Akaba rero yaramenyekanye ku ndirimbo zitandukanye harimo indirimbo nk’Ikinyafu yakoranye na Bruce Melody, Haso yakoze nyuma yo gutandukana niyi nzu ifasha abahanzi, you&I ndetse na say my name yasohoye ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *