Byakabaye kera Rayvanny atangaje umuhanzi we wa mbere muri Next Level Music

Rate this post

Abinyujije kuri konte ye ya Instagram, Raymond Shaban Mwakyusa cyangwa Rayvanny, kuri uyu wa gatandatu yamaze amatsiko benshi avuga ko Maka Voice ari we muhanzi agiye ku bamurikira kuri 24 Nzeri 2021 akaba uwa mbere agiye gufasha mu bijanye na muzika muri Label ye Next Level Music (NLM). 

Ubusanzwe Rayvanny akorera ibikorwa bye bya muzika mu nzu ya Diamond Platnumz, WCB (Wasafi Classic Baby) ari nawe wagize uruhare rukomeye mu terambere ry’urugendo rwe rwa muzika kugeza aho nawe yifuje gufata abandi akaboko. 

Maka Voice cyangwa Mac Voice yari ni umuhanzi yarasanzwe afashwa na Chegue Chigunda gusa bikaba byavugwa ko batandukanye dore ko n’indirimbo ye ya hafi imaze imyaka irenga ibiri igiye hanze nk’uko tubisanga kuri shene ye ya YouTube.

Hari amazina menshi yagiye agarukwaho na bamwe avuga ko aribo agiye gusinyisha muri Next Level Music. Aha twovuga nka Abby Chams na Jay Melodi ufite indirimbo yakunzwe yise Huba Hulu tutibagiye n’uyu nyene ari nawe wa nyuma Rayvanny yabajijweho.

Nyuma y’uko Harmonize avuye muri Wasafi ari we wasa n’uwarushanwa na Rayvanny maze ajye gushinga Label ye (Konge Gang Music Worldwide), Rayvanny yagiye ashirwa kenshi mu majwi ko nawe ari mu nzira imusohora. Byaje kuba inkuri ikomeye ubwo ku tariki 10 Werurwe 2021 yatangaza ko yatanije inzu itunganya umuziki ye ayita Next Level Music. 

Nyuma y’amakuru menshi, yaje kuyanyomoza maze yerura ko kugira Label ye byamye biri mu nzozi ze kuva kera anahishura ko n’igitekerezo cyo kuyitangiza agishigikiwemo n’inzu ya Wasafi anashimika ko bitazamubuza gukomezanya na Diamond. 

Rayvanny yatangiye kumenyekana ubwo agiriye muri Wasafi ku ndirimbo ye “Kwetu” n’ubwo na mbere yari yaratangiye kujya yifashishwa na bamwe mu bahanzi bari bakomeye icyo gihe, aho twovuga nka Madee wahoze mu tsinda rya Tip Top Connection. 

Yasinye muri Wasafi mu mpera z’umwaka wa 2015 maze igihangano cye cya mbere kija hanze mu ntango za 2016. Rayvanny yakoze indirimbo nyinshi zagiye zikundwa harimo “Tetema” yafadikaije na Diamond.  

Rayvanny niwe muhanzi wenyene muri Tanzania ufite kimwe mu bihembo bikomeye muri Afrika bya BET Awards yatwaye muri 2017 nka The BET Viewers Choice New International Act. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *