Wumvise inkuru y’umujura wiyitiriye King James? Ngo yacucuye abakunzi be amafaranga menshi.

4/5 - (1 vote)

Ruhumuriza James uzwi ku mazina ya King James mu muziki atewe inkeke n’umutekamitwe ukomeje kumwiyitirira akambura abakunzi buyu muhanzi.

Ku gicamunsi cyo kuwa 17 Nzeri 2021 ubwo uyu muhanzi yari agiye kuri bank imwe muzahano muri Kigali, yahuye n’umwe mubacunga umutekano wiyo bank wambuwe amafaranga ibihumbi 500 nuwo mutekamitwe wamwiyitiriye. Ubwo King James yinjiraga muri bank, uwo mu securite we yahise asohoka atabaza abashinzwe umutekano (polisi) nibwo uyu muhanzi yasohotse agatangirirwa ku marembo, agasabwa gukemura ikibazo afitanye nuwo mu securite. Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko yamaze amasaha arenga 5 agerageza kumvisha abashinzwe umutekano ko ntaho ahuriye nubwo bujura, ahubwo ababwira ko amaze igihe yakira ubutumwa bw’abakunzi be bamubwira ko bambuwe n’umwiyitirira akoresheje urubuga rwa Facebook.

Uwo mutekamitwe wiyitirira King James ngo yandikira abantu kuri Facebook akababwira ko afite groupe y’abakunzi be ya WhatsApp. Iyo amaze kubashyira muri iyo group ababwira ko afite umwirondoro utandukanye nuwo benshi bamuziho. Ababwira ko ubundi amazina ye bwite ari Theophile BIBUTSUNDI akaba ari naho ahera ababwira kumwohoreza amafaranga kumpamvu ziba zigiye zitandukanye.

Hari umukobwa yashutse, amusezeranya urukundo, niko kumucucura asaga ibihumbi 500.

King James yagaragaje ko atewe inkeke nuwo mutekamitwe ukomeje kumwiyitirira agacucura abantu utwabo. Asaba abashinzwe umutekano gukurikirana uwo mugizi wa nabi ngo kuko niba aho ageze bagiye kujya bamuhagarika byaba bikomeye, yavuze ko kandi yumvise ko uwo mukobwa yanamureze muri RIB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *