Umugabo umaze imyaka 33 abambwa k’umusaraba nka Yesu Kiristo ari gushaka uzamusimbura ufite ubushake.

Rate this post

Umugabo wo muri Filipine ukina nka Yesu Kristo igihe aba christo ba kiliziya Gatolika bizihiza uwagatanu mutagatifu, yongeye kubambwa ku musaraba ku giti ku nshuro ye ya 33 yikurikiranya mu cyumweru gishize.

Ruben Enaje w’imyaka 58 y’amavuko, ukomoka mu gace ka San Pedro Cutud, mu mujyi wa San Fernando, yitanze ku musaraba, aterwa imisumari mu biganza n’ibirenge ku wa gatanu mutagatifu. Ni umujyenzo usanzwe ukorwa kuva mu myaka ya za 80, ariko uyu mugabo aherutse gutangaza ko umwaka utaha uzaba ari uwanyuma yigana Yesu Kristo . Kuri ubu arimo gushaka uzamusimbura ufite ubushake bwo guterwa imisumari ya santimetero enye mu biganza no mu birenge hanyuma akazamurwa ku musaraba munini w’igiti mu gihe cy’iminota itanu, buri wa gatanu mutagatifu.

Yifuza kandi ko uwo muntu yicisha bugufi kandi atirata uruhare rwe rwihariye muri iki gikorwa. Enaje yabwiye ikinyamakuru cya Reuters ati: “Ndashaka kubikora gusa umwaka utaha.” Ati: “Icyo nshaka ku uzansimbura ni uko akora nk’intangarugero mu gace atuyemo ndetse n’umuntu ufite imico myiza n’indangagaciro, ntabwo ari umuntu wirata uruhare cyangwa ngo yishimire cyane.”

Umuco wo kongera kubambwa kwa Yesu Kristo muri San Pedro Cutud watangiye mu 1962, kandi bivugwa ko waturutse ku ikinamico yanditswe n’umwanditsi w’amakinamico muri ako gace. Yabaye imwe mu minsi mikuru y’idini izwi cyane muri Filipine, ikurura abakristu ibihumbi n’ibihumbi buri mwaka. Ariko ni ibintu bitavugwaho rumwe. Abayobozi ba Kiliziya Gatolika ndetse n’abashinzwe ubuzima rusange baramagana umuco wo kubambwa kandi bagerageza guca intege abantu bitabira ibyo birori ngarukamwaka. Nubwo ibikomere byatewe n’imisumari y’icyuma bifata ibyumweru bibiri kugira ngo bikire, abafana b’amadini bitangiye kwambikwa umusumari bavuga ko ari igiciro gito cyo kwishyura amahirwe yo kwerekana kwizera kwabo mu buryo bwihariye.

Filipine ni kimwe mu bihugu byiganjemo idini Gatolika cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *