Mu bwongereza urubuto rumwe rwinyanya rwatanze umusaruro w’ inyanya 839

Rate this post

 Umuhinzi wo mu Bwongereza yasaruye inyanya 839 ku giti kimwe –  akaba yahise ashyirwa mu gitabo cy’ibintu byabaye bitangaje (Guinness World Record).

Douglas Smith, w’imyaka 43, ukomoka muri Stanstead Abbotts, mu Bwongereza, yavuze ko yateye imbuto muri Werurwe, akaba muri uku kwezi yarasaruye inyanya 839 ku giti kimwe. Smith yavuze ko yitondeye gukurikiza amategeko ya Guinness mu gihe cyo gukura no gusarura inyanya, kandi ibimenyetso bivuye mu kugerageza bikaba byarashyikirijwe umuryango ubika inyandiko kugira ngo bimenyekane ku mugaragaro.

Inyanya ze zahinzwe mu mbuto zatewe muri Werurwe, ebyiri gusa  nuko nyuma zitanga umusaruro ushimishije.

Yavuze ati: “Namaraga amasaha 3 cyangwa 4 mu cyumweru nzitaho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *