Bull Dogg avuze ku by’indirimbo bafitanye nk’itsinda rya Taff Gangs nyuma y’urupfu rwa Jay Polly

Rate this post

Bulldog arabivuze byose ku ndirimbo bafitanye nk’itsinda rya TUFF Gangs zishobora gutuma basubirana.
Ndayishimiye Malik Beltrand, uzwi cyane mu njyana ya hip hop ku izina rya Bulldogg avuze byinshi ku ihura n’itandukana ry’ itsinda rya TUFF Gang n’indirimbo bafitanye zishobora gutuma basubirana ‘bamwe mubaribagize iryo tsinda.’

Mukiganiro uyu muhanzi yagiranye na kimwe mubinyamakuru bikorera kuri Murandasi hano mu Rwanda yavuze ko gutandukana kwabo nk’itsinda atari ibintu bidasanzwe ngo kuko n’amatsinda akomeye atari niryabo atandukana.
“Hagati mwitsinda hari harimo ibintu by’amakimbirane n’imikoranire itari myiza, kandi gutandukana ni ibintu bibaho mubuzima. Icyo abantu bagakoze ni ugushaka icyatuma dusubirana kuruta kuvuga ngo itsinda ryaratandukanye byaracitse.” Ijambo rya Bulldogg .

kukijyanye no kuba bashobora gusubirana bagakomeza umushinga wa Album bari bafitanye mbere yuko batandukana nk’itsinda na Jay Polly ataritaba Imana, avugako ari ibintu bishoboka ariko bisaba kwicara hasi nkabasigaye bakabanza bakabyigaho nabakoze kuriyo mishinga kandi ko nanone batemerewe kugira icyo babikoraho batabivuganyeho.


Anavuga kandi ko atari uwo mushinga wa album iri kwa Patric muri Top 5 stars(Musanze) bafitanye gusa, ahubwo ko hari nizindi ndirimbo ziri kwa Dev Denco, muri Monstor record n’ahandi hirya no hino bazageza kubakunzi ba hip up nyarwanda.
Tuff Gungs yihurije hamwe mu mwaka wa 2008 ari itsinda ribarizwamo abahanzi 5 aribo Jay Polly ubu witabye Imana, Bulldog, Green P, Fire man ndetse na PFLA. Ubu bakaba basigaye ari 4 hakaba hari kurebwa uburyo basubirana bagakomeza imishinga bari bafitanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *