Juno Kizigenza yatangaje amazina y’indirimbo ziri kuri EP ye agiye gushyira hanze: Element yiganje mu bayitunganije.

5/5 - (1 vote)

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda Juno Kizigenza yasohoye urutonde rw’indirimbo 6 zizaba ziri kuri EP (Extended Playlist) yise “6KG” ateganya gushyira hanze kuri 24 ukwezi kwa cyenda 2021. 

Nyuma y’imisi 6 atangaje igihe azasohorera EP ye ya mbere kuva atangiye umuziki, Juno yashyize agaragaza urutonde rw’indirimbo zizaba ziyikubiyeho. Mu mashusho yanyujije ku urukuta (Account) rwe rwa Insitagaramu (Instagram), yagaragaje ko “6KG” izina yahaye EP ye yatunganijwe mu majwi n’aba producers bane barangajwe imbere na Element yakozemo eshatu: Umufungo, Aracyagwa na Konsoma; Holy Beat Murda yakoze Monica, Taruka yakozwe na Pastor P. ndetse na Made Beat yakoze Birenze.

 

Usibye abatunganije amajwi, abakoze ibijyanye n’amajwi (Mixing na Mastering) byakozwe na Bob Pro hamwe na Habert Skillz ukomoka Uganda. Gusa ntaratangaza niba hari indirimbo zizasohoka zifite n’amashusho.

Juno ni umwe mu bahanzi bafite impano idashidikanwaho na benshi ari kuzamuka neza mu uruganda rwa muzika Nyarwanda. Kuva atangiye gukora umuziki amaze kwegukana ibihembo birimo igihembo yatwaye muri 2020 cya Isango na Muzika Awards (New Artist of the Year) nk’umuhanzi mushya w’umwaka n’icya Kiss FM. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *