Burundi: Raporo ishushanya igihagararo cy’uburenganzira bwa muntu ntivugwaho rumwe

Rate this post

Leta y’u Burundi n’imwe mu miryango yigenga, bikomeje kwamaganira kure Raporo y’Itsinda ry’Impuguke za Loni Rikurikirana iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu mu Burundi, nyuma y’uko rigaragaje ko bugihonyorwa ku rugero rwo hejuru.

Itsinda ry’izi mpuguke, rigaragaza ko mu Burundi hakigaragara ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu, gutotezwa, iyicarubozo, gufungwa bidakurikije amategeko, no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi, aho ngo n’abanyamakuru bagerageje gutara inkuru zivuga ku kibazo cya Covid-19 bafatwa bagafungwa.

Loni yatangaje ko n’ubwo nyuma y’amatora yahesheje Ndayishimiye kuba Perezida w’u Burundi habonetse agahenge, uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu bukibangamiwe.

Ni mu gihe Leta y’u Burundi yo ishinja iri tsinda gukorana kandi rikabogamira kuruhande rw’abatavuga rumwe na yo, ku buryo Leta y’u Burundi yanangiye itsinda ry’izi mpuguke kujya mu Burundi gukora iperereza ubwo ryatunganyaga iyi raporo.

Ishyaka riri ku butegetsi rishinjwa gutoteza abataga rumwe na Leta, bikajyanirana n’ibibazo birimo icyuho mu butabera, nkuko byagarutswe na Françoise Hampson, uri mu bagize itsinda ryakoze iyi Raporo.

Ati “Ikibazo gikomeye twahuye na cyo ni ukutemererwa kwinjira mu Burundi. Twarakizengurutse, tujya mu bihugu bigikikije, duhura n’abantu batandukanye turaganira.”

Françoise Hampson uri mubakoze iyi raporo yavuze ko uburenganzira bw’Abarundi bugihonyangwa.

Umuvugiziwa Leta y’u Burundi yirinze kugira icyo abwira itangazamakuru cyerekereye iyi Raporo.

Bamwe mu bagize imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, batangaraje ko bifuza ihagarikwa ry’iri Tsinda ry’impuguke za Loni, nkuko bigarukwaho na Gerard Hakizimana uyobora umuryango Folucon. F urwanya ruswa n’ikimenyane.

Ati “Nk’abari mu gihugu turabona ko ibyo ntabihari [ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu]. Ababikoze barafatwa bagahanwa.”

Nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo mu Burundi mu 2015, iki gihugu cyadutsemo imvururu zirimo ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi n’ibindi byiganjemo guhonyora uburenganzira bwa muntu bituma Loni ishyiraho itsinda rikurikirana iyubahirizwa ryabwo, ariko Leta y’u Burundi iza kwirukana abarigize ku butaka bwayo, ibashinja gukorana n’abatayishyigikiye.

Umuryango utegamiye kuri Leta, uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch wagaragaje ko iri tsinda rya Loni girifite byinshi byo gukora mu Burundi. Nyamara hatagize igihinduka, mu mpera z’uku kwezi Inama Nkuru y’umutekano ya Loni izaterana ihagarike cyangwa yongerere iri tsinda igihe rikomeze ibikorwa byaryo.

One thought on “Burundi: Raporo ishushanya igihagararo cy’uburenganzira bwa muntu ntivugwaho rumwe

  • November 15, 2021 at 4:34 pm
    Permalink

    I have been reading out a few of your posts and i can claim pretty good stuff. I will surely bookmark your site.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *