Amafoto 10 y’imijyi myiza kurusha indi muri Afurika:Kigali yahigitse imijyi myinshi

5/5 - (1 vote)

Afurika nk’umugabane ukunze gufatwa nk’uwasigaye inyuma mu iterambere, abawitondeye bakawutembera batabogamye ntibabura kugaragaza ko utatswe n’ibyiza nyaburanga bitandukanye.

Nubwo hafi ibihugu byose bigize Afurika byamaze igihe kinini bikoronezwa ku buryo bugaragara n’ibihugu byo mu Burengerazuba w’Isi, iterambere ryawo riri kwihuta kandi rigaragarira mu mfuruka zitandukanye.

Isura nziza iranga imwe mu mijyi yo mu bihugu bya Afurika, ikurura ba mukerarugendo benshi, ku buryo ibigo n’ibitangazamakuru bijya bikora intonde z’ibintu runaka bihiga ibindi kuri uyu mugabane haka harakozwe n’izishingiye ku bwiza bw’imijyi yo muri ibyo bihugu.

Ku mwanya wa 10 mu mijyi ihiga iyindi ubwiza muri Afurika hari umujyi wa;

10. Nairobi mu gihugu cya Kenya.

Ni Umurwa Mukuru w’iki gihugu, ukaba umujyi urangwa n’inyubako ndende, ukungahaye ku muco w’abanya-Kenya, ubuzima bw’umwimere, Nairobi inegeranye na parike ya Nairobi.

Nairobi yegereye Parike yawitiriwe.

9. Durban: Durban ni umujyi uherereye muri Afurika y’Epfo, ukaba n’umujyi munini wa gatatu muri iki gihugu.

Wegereye cyane Inyanja y’u Buhinde, kandi uzwiho kuba ubumbatiye amaka, kuko ari na ho Mohandas Karamchand Gandhi yavukiye muri Nyakanga 1893.  

Durban yegereye Inyanja y’u Buhinde

8. Windhoek: Ni umurwa mukuru wa Namibia urangwa n’isuku nyinshi, n’inyubako gadoko zo mu Budage. Uretse kuba ari wo mujyi munini muri Namibia, ugiye ufite n’indi mijyi mito ibereye iryoheye ijisho.

Windhoek ni umujyi ubereye ijisho

7.Essaouria: Ni umujyi wo muri Morocco, ku cyambu cy’inkombe ya Antlantique. Wihariye igikundiro mu mijyi nyafurika yegereye inyanja kubera uburanga bwawo no kugira mahumbezi.

Essaouria yegereye Inyanja ya Antlantique

6.Kigali: Ni Umurwa Mukuru w’u Rwanda, uherereye rwagati mu gihugu. Uzwi nk’umujyi usa neza cyane, ubumbatiye amateka y’u Rwanda kandi ugizwe n’inyubako nziza zubatswe mu mpinga z’imisozi.

Inyubako zigira Kigali umujyi mwiza zubatse mu mpinga y’umusozi
Kigali izwiho kuba umujyi ufite isuku

5.Johannesburg/Jo’burg: Ni wo mujyi muni muri Afurika y’Epfo. Ufatwa nk’ukungahaye kurusha indi isigaye muri Afurika. Ni umujyi ugezweho ku buryo ugereranywa n’uwa New York wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Johannesburg ni wo mujyi ukungahaye muri Afurika

4.Stone Town : Ni umujyi wo mu Birwa bya Zanzibar. Uri ku nkombe y’Inyaja y’ubuhinde, uteye amabengeza, kandi umaze igihe kinini kuko ufatwa nk’inkomoko y’ururimi rw’Igiswayire. Ni umwe mu mijyi UNESCO yashyize mu Murage w’Isi.

Stone Town ni umujyi mwiza

3.Cairo: Ni Umurwa Mukuru wa Misiri, uzwi nk’umujyi ubitse amateka, cyane cyane ashingiye ku bisigaratongo n’imigogo y’abami bategetse iki gihugu mu myaka yo hambere. Ufite ibyiza nyaburanga bigaragaza amateka yo hambere, kandi ntibyimurwa ku ntebe y’igikundiro n’ibigezweho muri iyi minsi.

Inyubako za kera zizwi nka Pyramids ziri i Cairo zikundwa na benshi.

2. Marrakesh: Ni umujyi wa kane munini mu mijyi yo mu Bwami bwa Morocco, uherereye mu burengerazuba bw’iki gihugu. Ni umugi ukomeye ku muco wo hambere, kandi ubumbatiye amateka by’umwihariko Umusigiti wa Koutoubia wubatswe mu Kinyejana cya 12.

Umusigiti wa Koutoubia umaze imyaka myinshi

1.Cape Town: Ni umwe mu mijyi ikunzwe Afurika y’Epfo, ukaba uhereye ku Nyanja ya Atlantique. Iri neza neza mu itaba ry’umusozi wa Table Mountain. Wegereye parike y’igihugu y’uyu musozi ndetse ndetse n’ibindi byisa nyaburanga nk’ikibaya ya Victoria. Ni umujyi uryohera abawutembera, kandi ugizwe n’ibice bibumbatiye amateka nk’ikirwa cya Robben kirimo gereza Nelson Mandela yafungiwemo 27.

Cape Townni wo mujyi mwiza kuri iyindi muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *