Africa: Abahiritse ubutegetsi muri Guinea bafatiwe ibihano, abanye-Mali babuhiritse kabiri barababarirwa

Rate this post
Inama idasnzwe ya ECOWAS yafatiye ibihano abahiritse ubutegetsi muri Guinea

Umuryango w’Ubukungu w’Ibihubugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, ECOWAS, wafatiye ibihano abahiritse ubutegetsi muri Guinea, muri Mali hatorwa itegeko ryo kubabarira  ababikoze inshuro ebyiri.

Inama idasanzwe y’uyu muryango yabereye i Accra kuri uyu wa Kane, yafatiye ibihano abasirikare baherutse gukura uwari Perezida wa Guinea Alpha Conde ku butegetsi.

Ni ibihano bigizwe gufatira imitungo y’abagize uruhare muri iki gikorwa, n’abagize imiryango yabo, kandi bakazabuzwa gusohoka mu gihugu.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezida wa ECOWAS Claude Kassi Brou, yavuze ko Guinea igomba gutegura amatora bitarenze amezi atandatu, maze ubutegetsi bugasubizwa rubanda.

Ku rundi ruhande ariko, abahiritse ubutegetsi inshuro ebyiri muri Mali, bababariwe.

Goïta n’abo bafatanyije guhirika ubutegetsi muri Mali bababariwe

Inama Nzibacyuho Ihagarariye Amategeko muri Mali, yatoye itegeko ryo kubabarira no gukuriraho ibihano Col. Assimi Goïta n’abo bafatanyije guhirika ubutegetsi inshuro ebyiri muri iki gihugu, kandi iri tegeko rinashimangira ko batazakurikiranwa n’inkiko.

Coup d’Etat yo muri Guinea yari iyobowe na Mamady Doumbouya, mu gihe ebyiri zo muri Mali zari ziyobowe na Col. Assimi Goïta, wamaze kubabarirwa we n’abo bafatanyije.

Nyuma y’uko ECOWAS ifatiye ibihano abahiritse ubutegetsi muri Guinea, yasabye n’imiryango mpuzamahanga ubufatanye mu iyubahirizwa ryabyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *