Grand p ubana n’ubumuga bw’ubugufi yasubiranye na Eudoxie Yao umukinzi we

Rate this post

Nyuma y’ibyumweru bike umuhanzi uzwi cyane ku izina rya Grand P na Eudoxie Yao bahagaritse umubano wabo, gusa ubu bombi bamaze kwiyunga. 

Grand p ni umuhanzi ubana n’ubumuga bw’ubugufi ukomoka mu gihugu cya Guinea wamenyekanye cyane kubera gukundana n’umuhanzikazi ukomoka muri Côte d’ivoire nawe ufite imiterere ikurura abagabo.

Uyu muhanzi yashyize videwo kuri konti ye ya Instagram ari kumwe mu modoka na Eudoxie bari bamaze igihe gito batangaje ko batandukanye amujyanye ku kibuga cy’indege. Yongeyeho amagambo agira ati: “Ubwiyunge hagati yanjye na madamu. Amateka ye n’umuyobozi wanjye ntabwo ari ukuri nyuma yo kugenzura ko ubu ntuje. Madamu ndagukund.”

Umubano waba bombi wajemo agatotsi nyuma yuko havuzwe inkuru zuko Eudoxie Yao yari afitanye umubano wihariye n’umuyobozi wa Grand p.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook Eudoxie Yao yashyizeho ifoto yanditseho ati: “Igikorwa cyoroshye kiruta amagambo meza. Umugoroba mwiza mukunzi wanjye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *