Apple yatangaje iPhone 13, Mini, Pro na Pro Max – ndetse nigihe abantu bashobora kuzayigura.

Rate this post

Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga Apple rwashyize hanze  iPhone 13 izaba irimo amoko atandukanye nka iPhone 13 mini, iPhone 13, iPhone 13 Pro na iPhone 13 Pro Max.

Ubu bwoko bwose bwa terefone nshya buzatangira gucuruzwa mbere yo kuwa gatanu, 17 Nzeri, Ibyo bizaba saa kumi nimwe za mugitondo, izi telefone zizatangira kugurishwa nyuma yicyi cyumweru kuwa gatanu, 24 Nzeri. Umwaka ushize, ubwo coronavirus  yari yiganje cyane mu mpande nyinshi z’ Isi abakiriya ba  iPhone bavuze ko gutangaza amatelefone mashya ndetse n’itariki yo Kuyasohora byatinze.

Uretse iPhone 13 byitezwe ko Apple ishobora gushyira hanze ‘AirPods’ n’isaha zayo zizwi nka ‘Apple Watches’ byose bishya. Byitezwe ko ibi byose bishobora kujya hanze ku wa 14 Nzeri 2021 mu muhango w’ikoranabuhanga Apple izakorera ku cyicaro gikuru giherereye California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Nk’uko bimeze kuri iPhone 12, iPhone 13 mini nayo izaba ifite camera ebyiri ariko zo zikoze mu ishusho ya diagonal, iPhone 13 Pro na iPhone 13 Pro Max zo zizaba zifite Camera eshatu ariko zitandukanye mu ngano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *