Amoko 7 y’ibiribwa bituma imibonano mpuzabitsina irushaho kugenda neza

Rate this post

Kugenda neza kw’imibonano mpuzabitsina bikomoka ku mutuzo w’abahuriye muri icyo gikorwa, n’imbaraga z’umubiri, ariko hari amafunguro azamura imikorere myiza y’igitsina  bashobora gufata, bikongera umusaruro baba bifuza muri iki gikorwa.

Inzobere mu mirire zitandukanye zagaragaje urutonde rw’ibiribwa birindwi bifite intungamubiri zifasha igitsina n’imikorere yacyo, kandi bigatuma imibonano mpuzabitsina irushaho kugenda neza, nkuko bigarukwaho na H.L.

Muri rusange, umuntu aba akwiye kwibanda ku mboga n’imbuto, ibiribwa bikungahaye ku byubaka umubiri (proteins), ariko akagabanya ibiribwa bifite isukari nyinshi, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwiza bw’igitsina no korohereza urwungano ngogozi.

Oysters: Oysters zashyizwe ku mwanya wa mbere mu biribwa birindwi uwifuza kwita ku gitsina cye no gukora imibonano mpuzabitsina inoze yakwifashisha.Ni ibinyabuzima bikunze kuboneka mu nyanja. Ibi ni ingirakamaro kuko bikungahaye kuri zinc, ituma amaraso atembere neza mu mubiri, maze bigatuma umuntu adatakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuza bitsina vuba, kuko amaraso aba yabashije gutembera neza agana mu gitsina.

Mu gihe utabonye Oysters, ushobora gukoresha inzuzi z’ibihaza, inyama z’inka, iz’ingurube, ibinyampeke byongewemo zinc n’ibindi.

Inyama: Inyama zikomoka ku matungo ni ingenzi cyane k’uwifuza gufata neza igitsina no kunyura uwo bahuriye mu mibonano mpuzabitsina, kuko zikungahaye kuri Amino Acids na Zinc.

Ibi binyabutabire bifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, no kuvura bumwe mu burwayi bushobora kubangamira imikorere y’igitsina.

Ifi: Ifi, by’umwihariko izitwa Salmon, ni ingirakamaro, kuko zikungahaye kuri vitamin nka B12 na D. Zikungahaye kuri Zinc hamwe na  aside izwi nka Omega-3 Fatty Acid. Iyi aside irwanya ukwikora kw’ibibumbe by’amaraso bishobora kwipfundika mu mitsi bikabuza amaraso gutembera neza, kandi ikarwanya byinshi byashoboraga gutuma imikorere y’igitsina ibangamirwa.

Ibinyamisogwe: Kurya ibinyamisogwe nk’ubunyobwa, ibihwagari, inzuzi z’ibihaza n’ibindi, bigira uruhare mu migendekere myiza y’imibonano mpuzabitsina, kuko bikungahaye ku ntungamubiri zifasha igitsina gukora neza. Izo nka zinc, L-arginine n’izindi.

Apple: Pome n’izindi mbuto bihuje umumaro,bigira uruhare runini mu migendekere myiza y’imibonano mpuzabitsina, kuko zifitemo Flavonoid izwi nka quercetin, ikaba inakenerwa cyane n’abafite umuvuduko w’amaraso. Kugira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, bituma igitsina kidakora neza, kuko amaraso aba adatembera mu mu mubiri ngo agere no mu gitsina uko bikwiye.

Beterave: Beterave ni ikiribwa gitunganwa mu buryo butandukanye kandi kikanagira umumaro ku buzima bwamuntu mu buryo butandukanye, kuko ibijumba byayo bishobora no gukorwamo umutobe. Ikungahaye kuri nitrates n’izindi ntungamubiri ziyishoboza kwagura imitsi itwara amaraso maze ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso akoroherwa.

Umutobe wa Beterave ni ingirakamaro cyane

Beterave ikunze kwifashishwa n’abitabira amarushanwa asaba gukoresha ingufu nko kwiruka, kunyonga igare n’abandi, kuko bitwara neza babikesha kuba yagura imitsi yabo maze amaraso agatembera umubiri wose nta nkomyi,ntibananirwe.

Ibi rero ni byo bituma kunywa umutobe wa Beterave cyangwa kuyifashisha mu bundi buryo biguhesha gukora neza imibonano mpuzabitsina, kuko amaraso aba atembera neza kandi ntunanirwe.

Divayi itukura: Mu nyigo yako na The Intrnational Social Sexual Medicine (ISSM), mu 2009, bwagaragaje ko kunywa mu rugero divayi itukura byongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina no kongerera igitsina gukora neza, mu gihe kuyinywa ukarenza urugero bitanga ikinyuranyo cy’umusaruro wayo  mu gihe yakoreshejwe neza, harimo no gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Oysters zashyizwe ku mwanya wa mbere mu biribwa birindwi uwifuza kwita ku gitsina cye no gukora imibonano mpuzabitsina inoze yakwifashisha
Divayi itukura yanyowe mu rugero ni nziza ku bagiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *