Umunyarwenya w’umunya Canada Norm MacDonald yitabye Imana ku myaka 61.

Rate this post

Mu ijoro rishyira ku wa 15 ukwezi kwa cyenda 2021, inkuru y’incamugongo ivuga ko Norm Gene MacDonald wari umunyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri imwe muri tereviziyo zikomeye za kompanyi y’itangazamakuru muri Leta zunze ubumwe za Amerika NBC (National Broadcasting Company) yitabye Imana afite imyaka 61 azize Kanseri.

Umufatanyabikorwa w’igihe kinini wari kumwe nawe igihe yapfaga, yavuze ko MacDonald yari amaze imyaka igera kuri icumi arwanya kanseri ngo ko kandi yari yariyemeje gukomeza ubuzima bwe kure y’umuryango, inshyuti n’abafana.

MacDonald yitabye Imana mu gihe yarari k’urutonde rw’abari kuzateramisha mu kwezi kwa cumi na kumwe mu iserukiramuco ryiswe New York Comedy Festival. 

Hagati ya 1993 na 1998, MacDonald yabaye umushusharugamba ukunzwe mu kiganiro cyo kuri NBC cyitwa Saturay Night Live ndetse aba n’umuyamakuru mu kiganiro Weekend Updates aho yaje kwirukanwa ashinjwa amahugu. Nyuma y’umwaka umwe avuye kuri iyo tereviziyo, yaje gukomeza n’umwuga we wo gusetsa. 

MacDonald yagiye agaragara muri firime zitandukanye nka Dirty Work, Grown Bigelow, Funny People, The Ridiculous Six, The Animal n’izindi nyinshi na firime y’uruhererekane y’urwenya iwabo muri Canada Sunnyside.

Yanashize hanze umuzingo wa firime zo mu bwoko bw’urwenya yise Me Doing Standup (2001), Hitler’s Dog, Gossip and Trickery (2017). Yanatwaye ibihembo bitandukanye harimo Canadian Screen Award for Best Host (2017) na Canadian Screen Award for Best Perfomance, Sunnyside (2016). 

MacDonald yari n’umwanditsi w’ibitabu aho mu mwaka wa 2016 yamurikiye abasomyi icyo yise Based on a True Story: A Memoir. 

MacDonal yavukiye muri Canada mu mujyi wa Quebec mu kwezi kwa cumi itariki ya 17, 1959 ari naho yatangiriye umwuga wo gukina urwenya no guteza imbere uwo mwuga. Bamwe mu banyarwenya bemera ko MacDonald yababereye urugero n’imbarutso yo gukunda gukora urwenya harimo Andy Rooney, Clint Eastwood, Larry King, Rod Serling n’icyamamare Mr Bean. 

One thought on “Umunyarwenya w’umunya Canada Norm MacDonald yitabye Imana ku myaka 61.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *