UMUBYEYI YARASHE KANDI YICA UMWANA WE KUBERA KWIBAGIRWA

Rate this post

Nyina w’ uyu mwana arashijwa urupfu rw’ umuhungu we w’ imyaka 12 kubera ikibazo cyo kwibagirwa cyane.

Ubwicanyi butangaje bwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu ubwo ubuyobozi bwa Chicago buvuga ko Fallon Harris w’imyaka 37 y’amavuko yarashe umuhungu we Kaden,  kubera ikibazo cyo kwibagirwa. Ubu buyobozi bwatangaje ko Harris yavuye mu modoka ye  mw’ ijoro ryakeye akabaza umuhungu we aho ikarita iri ariko amusubiza ko atazi neza aho ikarita ishobora kuba iri, mu burakari bwinshi, Harris yahise atunga  imbunda umuhungu we byihuse amurasa mu mutwe. Umugore yahise ata umutwe ahita aterefona  polisi mbere yo gusubira mu gikoni, aho umuhungu we yari aryamye hasi.

Kamera(camera) y’umutekano yo mu rugo yafashe amajwi n’amashusho y’ubwo bwicanyi, igaragaza aho Harris yongeye kubaza umwana wakomeretse cyane aho ikarita yari, amaze gusubiramo ko atabizi Harris yahise arasa irindi sasu mu mutwe uyu mwana.

Se w’uyu mwana avuga ko mu gihe umugore we batandukanye yarafite imyitwarire ya paranoyide(paranoide) mu mezi ashize, avuga ko yashakaga ubufasha, akaba yari yaranatangiye kwivuza umunsi umwe mbere yo kwica umwana wabo. Yavuze ko Harris “yakundaga Kaden kuruta ikindi kintu cyose cyo ku isi”

Yakomeje avuga ati: “Ntabwo ntekereza ko yumva ibyabaye”. Yongeyeho kandi ko Kaden yari cyo kintu cyonyine yari afite kuri iyi si. Nkuko tubicyesha ikinyamakuru Baller Alert

Harris yashinjijwe ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere kandi akatirwa gufungwa burundu.

One thought on “UMUBYEYI YARASHE KANDI YICA UMWANA WE KUBERA KWIBAGIRWA

  • November 19, 2021 at 3:27 am
    Permalink

    Hmm is anyone else having problems with the pictures on this blog loading? I’m trying to find out if its a problem on my end or if it’s the blog. Any feedback would be greatly appreciated.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *