Mbanda yasohoye indirimbo ye ya mbere nyuma y’inkuru zivuga ko yavuye muri The Mane.

Rate this post

Umuhanzi nyarwanda Mbanda Calvin yashize hanze indirimbo ye ya mbere nyuma y’inkuru nyinshi zanaciye no mu binyamakuru bikomeye bikorera mu Rwanda zivuga ko yavuye mu nzu isanzwe ifasha abahanzi The Mane.   

Indirimbo yise:”Fina” mu majwi yatunganijwe na Producer Element ukorera muri Country Records ikaba yafashwe amashusho na Eazy Cuts. 

Kimwe mu bihamya ayo makuru ni uko iyo ndirimbo yasohotse itari mu birango bya The Mane nk’ibyari bimenyerewe ndetse ikaba itanashizwe ku urukuta rwa YouTube rwa The Mane Music igashirwa kuri shene iri mu mazina ye: Calvin Mbanda. Byitezwe ko mu gihe azaba ari kumenyekanisha iki gihangano gishya azatangaza ko yavuye muri The Mane. 

Uyu muhanzi nta masezerano yarafite muri The Mane kuko yinjiye muri iyo nzu nyuma y’uko atsinze irushanwa “Spark Your Talent” ryari ryateguwe na TECNO ifatanije na The Mane ku tariki ya 7 ukwakira 2019. Muri iryo rushanwa, Mbanda nk’uwatsinze yahembwe Million 1 Frw. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *