Germany: Abashakashatsi biyambaje inka ngo zibafashe kubungabunga ibidukikije

5/5 - (1 vote)

Abashakashatsi bo mu Budage, bageze kure umushinga wo gutoza inka ngo zibafashe kubungabunga ibidukikije muri iki gihugu.

Ni igikorwa kiri kugirwamo uruhare runini n’inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire y’inyamaswa, kuko ari bo batoza inka kubaho mu buryo bubungabunga ibidukikije, kuganga ahabugenewe, n’ibindi.

Inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire y’inyamaswa (Animal Psychologist), Lindsay Matthews uri mu batoza izi nka, yatangarije SN ko bari gukora ibishoboka byose ngo inka zigire uruhare mu kubungabunga ibidukikije.

Ati “Mpora ntekereza icyakorwa ngo inka zigire uruhare mu kugenzura umwanda wazo […]Birashoboka rwose. Tugomba kumenya ko inka zisobanutse kandi zumvira kurusha twebwe abantu.”Matthews, yakomeje avuga ko bafite hagati y’inyana 11 na 16 batoje, ku buryo iyo zishatse kuganga zijya ahabugenewe zeretswe, nkuko abantu bajya mu bwiherero.

Amaganga y’inka ni yo yibanzweho cyane, kuko aba ari mo bimwe mu binyabutabire bishobora guhumanya ikirere, amazi kwangiza ibimera n’ibindi.

Aho izi nka zitozwa kuganga, hatunganyijwe ku buryo amaganga akusanywa, maze agakurwamo ibinyabutabire nka Nitrogen na Phosphorus byifashishwa mu gutunganya ifumbire.

Ni mu gihe ibindi binyabutabire nka Ammonia na Nitrous Oxide bishobora guhumanya ikirere no kwandura amazi byitabwaho, hakirindwa kuba byateza ibibazo.

Inzobere mu mibereho y’ibinyabuzima muri Kaminuza ya Minnesota, Jason Hill, utari muri uyumushinga, yavuze ko gutoza inka kuganga ahabugenewe bizatanga umusaruro, ashingiye kukuba ibigize amaganga byangiza ibidukikije bizacungwa mu buryo buboneye.

Ati “Byitezweho kuzagabanya imyanda yajyaga mu mazi, kandi birazwi ko Ammonia iva mo maganga y’inka igira uruhare runini mu koreka ubuzima bw’abantu.”

Kugeza ubu, ku Isi habarurwa inka zisaga miliyari. Ni mu gihe inka imwe, ishobora kuganga litiro zisaga icumi, 10, z’amaganga, arimo ibinyabutabire bishobora guhumanya umwuka, kwanduza amazi, kwangiza ibimera, kandi byose bigahuriza ku kugira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Inka zitozwa kuganga ahabugenewe, amaganga yazo agakusanywa, akavanwa mo ibinyabutabire byangiza imidukikije.
Abashakashatsi bari gutoza inka kuganga ahabugenewe.

One thought on “Germany: Abashakashatsi biyambaje inka ngo zibafashe kubungabunga ibidukikije

  • November 15, 2021 at 6:01 pm
    Permalink

    Someone essentially help to make seriously posts I would state. This is the very first time I frequented your website page and thus far? I surprised with the research you made to create this particular publish extraordinary. Magnificent job!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *