Francine Niyonsaba, ukomoka mu Burundi yaciye agahigo ko kuba uwa mbere ku Isi.

5/5 - (1 vote)

Umunsi wo ku wa 14 ukwezi kwa cyenda 2021 urangiye Niyonsaba Francine, umukobwa ukomoka mu gihugu cy’u Burundi akuyeho agahigo kari gafitwe na Genzebe Dibaba ko kuba uwa mbere ku Isi mu kwiruka uburebure bwa metero 2000 igihe gisaga gato iminota itanu, ni ukuvuga 5:21:56.

Aka gahigo kari karashizweho n’uyu munya Ethiopia Dibaba mu mwaka wa 2017 muriy Esupane (Spain) aho yari yakoresheje 5:23:75, Niyonsaba yagakuyeho mu marushanwa mpuzamigabane yo kwiruka n’amaguru (World Athletics Continental Tour Gold) ari kubera muri Croatie.

Nyuma yo gutsinda yagize ati:”Ndumva nishimye cyane. Sinabitekerezaga ko naca aka gahigo ariko bwari ubwa mbere hano. Najye hano nje gukora icyo gukora. Byari byiza ndetse cyane. Isiganwa rimeze neza. Ndashaka gushimira abantu bose baje kudushyigikira”. 

Francine, ku itariki 3 uku kwezi nyene yari yanabaye uwa mbere mu kwiruka imetero ibihumbi bitanu (5000m) i Zurich mu ubuswisi ndetse no ku tariki 21/08/2021 n’ubundi yari yabaye uwa mbere mu Bubirigi muri metero 2000. 

Uyu mukobwa wavukiye mu ntara ya Ruyigi ho mu Burundi mu 1993 yatangiye kumenyekana cyane muri uyu mukino muri 2016 aho yegukana umudare wa silver mu mikino Olempike yabereye mu Bwongereza. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *