Bull Dogg mubaza imbere gushishikariza abakunzi ba Jay Polly kuzafasha Album ye yasize

Rate this post

Umuraperi Bull dogg yasabye abakunzi ba Jay Polly gushyigikira umuryango asize binyuze mu bihangano Nyakwigendera asize bizajya hanze vuba.

Tuyishime Joshua wamamaye ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly ni umwe mu batangije itsinda rya Tuff Gang aho ryazanye impinduka muri muzika nyarwanda mu njyana ya Hip Hop, mu rukerere rwo ku wa kane tariki 02 Nzeri 2021 nibwo inkuru yamenyekanye ko uyu muhanzi yitabye Imana, akaba yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Mageragere yakurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge. 

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Nzeri 2021 ni bwo habaye umuhango wo gukura ikiriyo  cy’ umuraperi Jay Polly uherutse kwitaba Imana. Bull Dogg babanye cyane akaba yaranamubaga hafi muri uyu muhango uyu muhango wo gukura ikiriyo yahawe umwanya w’ijambo maze asaba abakunzi ba Jay Polly gushyigikira umuryango asize binyuze mu bihangano nyakwigendera yasize nabyo bizajya hanze.

Bul Dogg yabigarutseho mu muhango wo gukura ikiriyo cya Jay Polly Yasabye abantu guhera ku bihangano bishya Jay Polly yasize mu ma studio bizajya hanze mu minsi iri imbere ati: “Hari n’ibindi bihangano bizasohoka wenda yari yarasize muri studio dufite gahunda yo kuzabikurikirana na Maurice n’abandi twabivuganye muzambabarire ni umwe mu misanzu ikomeye cyane nimwumva byasohotse nibwo bufasha dushobora gukora”.

Mu minsi ishize Producer wa Jay Polly witwa Li John aherutse gutangaza ko yari ari kumukorera Album yari yarise “Inkuta enye” akaba yari amaze gusoza indirimbo 10. We na Jay Polly ngo bari barafashe umwanzuro wo kuzayisohora ari uko babanje gushyira hanze indirimbo yari yarise: “Menya abawe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *