Udushya twaranze Pogba na Burna Boy ubwo Christiano Ronaldo yatsindaga ibitego 2 mu mukino wa mbere agarutse muri Man U

5/5 - (1 vote)

Hari kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Christiano Ronaldo yatsindaga ibitego 2 mu mukino we wambere agarutse muri Manchester United, umukino batsinzemo Newcastle ibitego 4 kuri 1.

Mu gukomeza kwishimira iyi intsinzi, umukinnyi uzwiho kugira udushya twinshi Paul Pogba yasanze kurubyiniro aho umuhanzi w’icyamamare Burna Boy yari ari gususurutsa abitabiriye umukino wa Manchester United na Newcastle.

Pogba utataye umwanya we yishimira intsinzi mu mukino yatanzemo imipira ibiri yavuyemo ibitego, yahise ajya kurubyiniro rwa ‘Parklife festival’ aho Burna Boy yari ari kuririmbira.

Burna Boy kandi nawe yari yitabiriye umukino wa Manchester United na Newcastle wabereye kuri stade ya Old Trafford aho abafana bakubise bakuzura baje kureba umukino wa mbere wa Ronaldo wishimiwe na benshi kuba yaragarutse muri Man U.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *