Ireland: imbwa yibye umupira umukino ugeze ahakomeye

Rate this post

Mu gihugu cya Ireland imbwa  yiswe Dazzle  yateje akaduruvayo mumukino wa kimwe cya kabiri kirangiza igikombe cya Ireland T20 Cup kiriketi(Criket) mu bagore,ariko ibi byatumye ihabwa izina ry’ umukinnyi wu kwezi.

Kamera yazengurukaga ubwo umukino wabaga wahuje Bready na CSNI  yafashe iyi mbwa  ubwo yirukaga mu kibuga  yiruka igana ku umupira maze iwufashe irawirukankana nuko bayirukaho ariko biba iby’ ubusa ibintu bikomeza kuba akaduruvayo. Ubwo uyu mukino wabaga warebwe na bantu bagera kuri miliyoni 4.5 hamwe nu mushyushyarugamba wa siporo witwa Heatley Tector wa wogezaga nuko ibintu bigeze hagati bitangira kuba byendagusetsa, ubwo yirukaga ikinira umupira mu munwa nuko abakinnyi bayiruka inyuma.

Iyi mbwa yirukaga isa nkaho yishimiye kwirukankanwa nuko bidatinze yahise ihitamo gushyira umupira hasi; mbere yuko nyirayo ayirukaho ngo ayifate. Uyu mushyushyarugamba yasekeje benshi ubwo yavugaga ko atekereza ko gukura umupira kuriyi mbwa byaba byiza umuntu ahise yisukura akomeza avuga ati « ndatekereza ko ibi byazana amabwiriza mashya ya  Covid. » nkuko tubicyesha urubuga rwa irishcentral.com

Nyuma byaje kugaragara ko iyi mbwa yitwa Dazzle kandi ko iri zina ryerekana akanya iyi mbwa yatanze ko guseka kandi ko bishimye cyane. Inama mpuzamahanga ya kiriketi(Cricket) yayihaye izina ry’ umukinnyi w’ icyubahiro w’ ukwezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *