Umukobwa w’ikizungerezi wahindutse mayibobo yo ku muhanda nyuma kwamamara cyane no kubaho ubuzima bwiza cyane yateye benshi agahinda.

Rate this post

Ni inkuru ibabaje y’umwe mu bakobwa bari babayeho neza cyane, Suzy Perez, kuva mu mwaka wa 2000 yari nko muri paradizo, ariko kuri ubu ubuzima bwe buri mukaga aho yahindutse mayibobo akaba asigaye yibera kumuhanda.

Uyu mukobwa ukomoka muri Brezil, ari mubagize ubuzima bwiza cyane ndetse agakundwa na benshi ku buryo byanatumye akorana n’ibigo byinshi byerekana imideli yaba iburayi ndetse na Amerika.

Suzy Perez yatangiye kwamamara cyane ubwo yakoranaga n’umuhanzikazi wo muri Amerika, Jennifer Lopez, aho yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ze zirenga 5, agaragaramo nk’umunyamideli wabigize umwuga, nyuma yaje gukorana na P-Diddy naho agaragara mu mashusho y’indirimbo ze.

Suzy Perez waje guhinduka mayibobo yo mu muhamda

Suzy kubera gukundwa cyane, yabonye amasezerano yo kwamamaza imyenda y’abagore igezweho Iburayi ari nabwo yatangiye gukorana n’ikigo cyo mu Budage cyerekana imideli.

Ikigo cyo mu Ubudage cyamuhaye kwamamaza imyambaro, bagiranye amasezerano y’imyaka 2, iyi myaka ibiri niyo yagiriyemo ibibazo bidasanzwe byamuviriyemo kumera uka ameze ubu.

Mubyara wa Suzy Perez ubwo yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Brazil, yahamije ko ububabare afite ubu yabutewe no kwiheba ndetse no kwiyanga.

Uyu mukobwa avugako abamukuye muri Amerika, bakamujyana iburayi, yagezeyo bakamuhata ibiyobyabwenge byinshi barangiza bakajya banamurongora ku ngufu, nyuma ngo yaje kubacika asubira muri Amerika y’amajyepfo ari naho yabaga mbere.

Kubera kumurongora ku ngufu n’ibiyobyabwenge bamuhaye, ibi ngo nibyo byatumye ahinduka umurwayi wo mu mutwe.

Kugeza ubu, uyu mukobwa yibera ku muhanda, umuryango we wagerageje kumutabariza, aravurwa biranga, ubu ubuzima bwe buri mu kaga, umubonye uko ameze, ubu ntiwamugeranya n’umunyamideli wari ugezweho muri za 2005.

Ibyago byamuteye ubwoba cyane, ku buryo yakoresheje ibiyobyabwenge kugira ngo ahangane n’ububabare bwe.

Umuryango wa Suzy uracyamurwanirira uyu munsi ariko inzira yo gukira ntabwo yoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *