Ikibazo ku muntu wese wumvise ‘KEMOTHERAPY’ Album nshya y’umuhanzi Bull Dogg

Rate this post

Bull Dogg ni umwe mubahanzi batangiye itsinda ryakunzwe ndetse rikamenyekana ku izina rya Tuff Gang, ryahozemo n’umusore uherutse kwitaba Imana ‘Jay Polly’.

Ndayishimiye Bertrand uzwi ku izina Bull Dogg azwi mu njyana ya Hip Hop old school, gusa muri iyi minsi bigaragara ko yatangiye kwisanisha n’injyana nshya nubundi ikomoka kuri hip hop yitwa Trap.

Aherutse gusohora album iriho indirimbo 13 zirimo nizo yajyiye afatanye n’abandi bahanzi batandukanye barimo nabo bahoranye mu itsinda nka Green P ndetse na Fireman.

Mu magambo yaherekeresheje ifoto igaragaza ko yamaze gusohora iyo album yiganjemo gusaba imbabazi abafana kuba yarabatindiye, agira ati “KEMOTHERAPY Album yamaze kujya kurubuga rwa YouTube, kuri channel ya BullDogg Official ndetse muminsi iza muraza kuyibona no kuzindi mbuga zicuruza umuziki. Sinzi uko nabashimira kuba mwarihanganiye gutegereza kuruta uko byari biteganyijwe, kandi ndashimira buri wese ukomeza gushyigikira umuziki wacu kugeza magingo aya.”

Yasoje agira icyo asaba abakunzibe agira ati “Ndongera kubasaba kunshyigikira ndetse no kumfasha gusangiza iyi album abandi kugirango n’abatayumvise nabo ibagereho.”

Ifoto yakurikiye kandi yayiherekesheje ikibazo kigira giti “Ni uwuhe murongo wagushimishije kuri iyi album niba warayumvise?”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *