Ifoto y’Umuhanzikazi Marina ashaka gusoma umusore byimbitse undi akamukwepa yaciye ibintu

Rate this post

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’umuhanzikazi Marina ashaka gusoma byimbitse umuhanzi Yvan Muziki maze uyu musore akwepesha iminwa, bivugisha abatari bacye mu babonye ayo mashusho nk’uko bamwe babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga.

Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto ya Marina ari kugirana ibihe byiza na Yvan Muziki ndetse basangira n’icyo kunywa, amafoto yavugishije abatari bacye.

Nk’uko bigaragara ku ifoto iri hepfo, aba bombi baba bicaye ahantu basangira noneho bigera aho Marina ahita azana iminwa ashaka gusoma byimbitse Yvan Muziki uyu musore nawe akamera nk’uwiteguye ariko agahita akwepesha iminwa.

Nyuma y’uko aya mashusho yagiye hanze hibajijwe ibibazo byinshi bamwe bibaza niba uyu musore ari umukunzi wa Marina cyane ko mu minsi ishize aherutse guhishura ko afite umukunzi akaba ari nabwo bwa mbere yari abitangaje. Icyo gihe uyu mukobwa yabihishuye ubwo yari ari mu kiganiro kuri YAGO TV SHOW.

Uwitwa ingabire_ngabizigenga we mu giterezo yatanze yagize ati: “Ikibazo siwe ni uwatinye camera”.

Icyakora ku rundi ruhande Yvan Muziki nawe aherutse gutanga ikiganiro kuri shene ya Youtube yitwa “JALAS OFFICIAL” aganira n’umunyamakuru Jalas maze amubaza niba yaba ari mu rukudo maze asubiza agira ati: “Ni inshuti yanjye by the way cyane ariko ndamukunda cyane”.

Yakomeje amubaza niba uru rukundo rwazavamo impeta, yirinda kugira icyo abivugaho ati: “Nakubwiye ko ntabifitiye igisubizo ni biba byo ubwo izo mpeta uzazibona zitangwa cyangwa tuyitanga ntabwo mbizi ariko rero mu mwanya ntarayitanga naba ndi kubehsya abantu!”

“Ni biba ngombwa ko biriho muzabimenya icyo ntashidikanya cyo iyo ikintu kiri real ntabwo wagihisha umwanya muremure kizabagaragarira “.

Yabajijwe icyo abona Marina atandukaniyeho n’abandi bakobwa mu gusubiza ati: “Ni umukobwa uri real [], ni umukobwa ufite urukundo rutari urwo gushakisha, iyo agukunze arabikugaragariza kandi ndabibona ni umukobwa w’igikundiro”.

Aya mashusho akigaragara, twifuje kumenya ukuri neza, niba koko  Marina yaba ari mu rukundo na Yvan Muziki, ariko tubahamagaye bose ku murongo wa telefone ngendanwa ntitwabasha kubabona kugeza iyi nkuru itangazwa.

Yvan Muziki kuri ubu afite indirimbo nshya yitwa “Mpa Kumazi”, ndetse na Marina akaba afite iyitwa “Brigade”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *