Umugore amaze imyaka 3 atwite inzoka kandi ikurira munda buri munsi

3/5 - (2 votes)

Maria Tsotetsi w’imyaka 49 y’amavuko, utuye i Vosloorus, mu burasirazuba bwa Johannesburg ho muri South Africa avuga ko atwite inzoka mbi mu nda.

Yavuze ko yabwiwe n’abanyamadini benshi ndetse n’abavuzi gakondo ko hari ibikururuka hasi(inzoka) bimubamo. Maria usa nkutwite, yavuze ko yari mu bitaro, aho abaganga bamubwiye ko afite ikintu kitazwi gikurira munda ye.

Yagize ati ”Bambwiye ko natakaje amaraso kandi bashaka kumbaga ariko nta kintu bigeze basangamo nyuma nyuma yo kubagwa.”

Abaforomo banyandikiye ibitaro banshyira ku bitonyanga (serumu) ariko nyuma y’iminsi mike barandekura. ”

Yavuze ko uwahoze ari umukunzi we yamujyanye kwa padiri nyuma yo kumva ububabare bukabije mu nda. Umwepiskopi yamubwiye kwiyambura imyenda maze amuha muthi (ibyatsi) bimuvura uburibwe. Ati: “Muthi yari ipfunyitse muruhu rw’inzoka. Umwepiskopi yavuze ko bizankiza ”. Ariko nyuma y’iminsi mike, amenya ko hari ikintu mumubiri we ndetse atangira no gukuka amenyo. Ati: “Nkeka ko iyo muthi padiri yampaye yatumye nkuka amenyo. Umukunzi wanjye yahise anta nyuma yimyaka 14 twari tumaranye kandi kuva icyo gihe nta wundi musore urankunda”.

Maria yavuze ko yifuza ko uwo musore bahoze bakundana yagaruka akamukuramo inzoka yamushyizemo ngo kuko ntawundi yumva wabikoze. Yavuze ko rimwe na rimwe agira igihe cye (imihango y’abakobwa) cy’ibyumweru bibiri kandi ikamumerera nabi cyane kuburyo agomba gukoresha nappies rero ngo ntabwo yaba atwite umuntu muzima narangiza ngo ajye mumihango. Umuvuzi gakondo Ntsimbi Ngema yagize ati: “Ibintu nkibi bikorwa nabakunzi bafite icyo bapfa na bagenzi babo. Ntabwo Maria yashobora kugira umukunzi mushya kuko ashobora gupfa nyuma yo kugirana na imibonano. ”

Undi muganga utashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko Maria ashobora kuba arwaye ibintu bitandukanye, harimo n’amabuye mumpyiko, akaba ariyo atuma abyimba inda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *