RONALDO MU MUKINO WA MBERE YATSINZE IBITEGO 2 MURI MANCHESTER UNITED

Cristiano ronaldo yatsinze ibitego 2 agarutse muri Manchester United ubwo ikipe ye yatsindaga Newcastle ibitego 4-1 kuri Old Trafford muri shampiyona nkuru y’ ubwongereza(Premier League).

Ibyishimo byarushijeho kwiyongera ubwo, isaha imwe mbere yuko umukino utangira, ubwo batangazagako Ronaldo azatangira gukinira Manchester. Urusaku rwamwakiriye mu kibuga mbere yuko umukino utangira abafana bamugaragariza yuko bamwishimira nuko maze Ronaldo akora ibitari byitezwe mw’ ikipe ya Manchester United. Uyu mukinnyi ukomeye ukomoka muri Porutugali(Portugal)yongeye guhura niyi kipe nyuma yo kuva muri Juventus muriyi mpeshyi, yatsinze ibitego 118 mu mikino 292 mu myaka itandatu yakinnye na Manchester united mbere yuko yerekeza muri Real Madrid mu 2009.

Mu gice cya mbere cy’ umukino we wa mbere, uyu musore wimyaka 36 yashimishije abafana bo murugo,  ubwo yahabwaga  umupira  n’ umusore muto ukomeye wa Manchester United witwa Mason Greenwood, ku minota 2 yinyongera bari babahaye y’ igice cya mbere,  mu mubyishimo byinshi  yiruka yerekeza munguni ya Old Trafford kwishimira intsinzi  avuga ngo “siuuuu.” Igice cya mbere kirangira ikipe ya Manchester United itsinze igitego 1-0.

Nyuma yikiruhuko gito, ku munota wa 56, Javier Manquillo  yatsinze igitego cya mbere cya Newcastle nyuma yigitero cyihuse bakoreye Manchester  nuko ibitego biba bibaye 1-1; gusa  ariko Ronaldo yongeye kwerekana impamvu yagaruwe muri Manchester nuko atsinda igitego cye cya 2 ku munota wa 62 w’umukino, igitego cyanyuze ku mupira wa Luke Shaw waguye ku birenge bya Ronaldo, awushyira hagati y’ amaguru ya Woodman mu izamu, nyuma yimbaraga yakoresheje nyinshi kugirango ikipe ye yongere iyobore umukino nuko ibitego biba bibaye 2-1.

Mugenzi wa Ronaldo  wo muri porutugali, Bruno Fernandes  yongeye gutsinda igitego ku munota wa 80 w’ umukino , ibitego biba bibaye 3-1 ku nkuba y’ ishoti yakubise kuva kuri metero 30 avuye ku izamu  nuko nyuma Jesse Lingard atsinda igitego cya 4  ku minota 2 yinyongera y’ umukino, ibitego biba bibaye 4-1   akaba aricyo cyasoje uyu mukino.

Ronaldo yavuze ko “yari afite ubwoba bwinshi mbere yuko agaragara bwa  mbere muri iyi kipe.”

Nyuma yatangarije BBC Sport ati: ntabwo nari niteze gutsinda ibitego 2. Narintegereje kimwe ariko si bibiri; ngomba gushimira abafana n’ ibyo bankoreye uyu munsi, ndumva  nishimye cyane.”

“Ntago nabyizeraga, igihe natangiraga umukino nagize ubwoba bwinshi ndakurahiye, ubusanzwe ni ukubera ko ntari niteze ko bazaririmba izina ryanjye umukino wose, nari mfite ubwoba bwinshi ariko birashoboka ko ntabigaragaje ariko nari ndi hano gutsinda uyu mukino ndetse no gufasha ikipe.”

Umutoza wa Manchester united, Ole Gunnar Solskjaer, yishimye nyuma yo guhuza aba basitari be bombi ba Porutugali(Portugal) .

“Abakinnyi beza bashobora gukina buri gihe bafite icyubahiro kandi bakinira Portugal hamwe” Solskjaer (umutoza wa Manchester) yabitangarije ikinyamakuru cya Sky Sports, nyuma yuko umukino urangiye.

Yakomeje avuga ko hakiri kare kuri we kugaragaza uko bazarangiza ariko ko bagomba gushikama kandi bakareba aho bari ; nanone avuga ko byahindutse  ukurikije na mezi  make  ashize  ati “ utekereza uko byari bimeze hano , ibi nibyo abafasha Manchester  united ndetse na bayishyigikiye bagomba kumva.”

One thought on “RONALDO MU MUKINO WA MBERE YATSINZE IBITEGO 2 MURI MANCHESTER UNITED

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *