Lil Nas X arakuriwe, yamaze gutangaza izina ry’umwana uzavuka

Rate this post

Ni mujyihe benshi babonye amafoto y’umuhanzi rurangiranwa ukomoka muri leta zunze ubumwe za America batangajwe no kubona ko igitsina gabo gishobora gutwita.

Abemeramana bo babyita ishyano ryagwiriye isi iyo babonye imyitwarire y’uyu muririmbyi uri mubajyezweho muri iki gihe.

Lil Nas X yamenyekanye cyane ubwo yakoraga indirimbo yise Old Town Road kuva ubwo akomeza kwigarurira imitima ya benshi bakunda injyana akoramo. Hari benshi bakunda imyitwarire ye bavuga ko ashyigikira abaryamana bahuje ibitsina nubwo ari ibintu kugeza magingo aya bitarakirwa na sosiyeti.

Hari benshi batekereje ko iyi nkuru yuko atwite ari impamo ariko sibyo kuko ibi ni ibyo bita ‘edit’ mundimi z’amahanga kuko ntiyigeze atwita ahubwo icyo bakoze n’ugukora amafoto na videwo mu buryo bwa gihanga aho abahanga bamugaragaza nk’utwite.

Gusa nkuko akomeza kubivuga ni uko atwite kandi yitegura kwibaruka.

Lil Nas X afite album nshya y’indirimbo yitegura gushyira hanze izaba iriho zimwe muzakunzwe na benshi nka Montero (Call me by your Name), INDUSTRY BABY n’izindi.

Iyi album yitiriye indirimbo ‘Montero’ izajya ahagaragara taliki 17 Nzeri 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *