Abana ba Christiano Ronaldo batangiye ishuri mubwongereza nyuma yuko agarutse muri Man U

5/5 - (1 vote)

Umugore wa Christiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yashyize hanze amafoto abagaragaza bajyeze mu mujyi wa Manchester ndetse anagaragaza abana be mu myambaro mishya y’ishuri.

Nyuma yuko amasezerano ya Ronaldo yo kugaruka mu ikipe ya Manchester United yemejwe bidasubirwaho, umugore we Georgina n’abana be 4 nabo bimukiye mubwongereza nyuma yo kuva mubutaliyani, aho yakiniraga ikipe ya Juventus.

Guhindura ikipe, ava mu gihugu kimwe ajya mukindi bivuze guhindura ishuri n’ubundi kw’abana be 4 barimo Christiano Jr ufite imyaka 11, Impanga Eva Maria na Mateo bafite imyaka 4, hamwe na Alana Martina ufite imyaka 3.

Christiano Jr, yavukiye muri America mu 2010, ndetse 2017 nabwo Ronaldo aza kuvuga ko yabye impanga 2, umwaka ukurikiyeho havuka umuhererezi kugeza ubu w’imyaka 3 witwa Martina Alana.

Christiano Ronaldo yavuye mu mujyi wa Manchester mu 2009, aho yerekeje i Madrid none nyuma y’imyaka 12 ahagarutse avuye muri Italy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *