Umunyarwanda Ncuti Gatwa wamamaye muri firime yitwa Sex Education yatangaje iby’umubano we na Adam

5/5 - (1 vote)

Umunyarwanda Ncuti Gatwa wagaragaye nk’umwe mubaryamana nabo bahuje ibitsina muri firime yitwa Sex Education yatangaje iby’umubano we na Adam bakinana.

Ku wa gatanu, taliki 17 Nzeri 2021 nibwo season ya 3 ya firime ikunzwe na benshi izajya ahagaragara. Ncuti Gatwa nkumwe mubakinnyi bibanze yaganiriye ku byo abafana bashobora kwitega ku mibanire itoroshye ya Eric na Adam.

Bimwe muri ibyo ni uko nk’umusore uba ufite abasore babiri bamukunda aba agomba guhitamo uwo bakomezanya.

Mu gihe cyo kwigisha imyanya ndangagitsina igihembwe cya kabiri mu ishuri baba bigamo ryitwa Moordale secondary school, Eric yerekanye ko akunzwe cyane kandi afite abasore babiri bamwirukira – Adam (Connor Swindells), na Rahim (Sami Outalbali).

Eric yahisemo Adam, birakaza cyane Rahim, ndetse muri season ya gatatu hazagaragara abakunzi bashya bazasimbura aba.

Eric na Adam muri Sex Education ya Netflix bavuga kibazo babajijwe na ikinyamakuru Metro Online yagize ati “Byari byiza rwose kuko twagiranye umubano kuva muri season ya mbere.”

Gatwa yakomeje avuga ko Eric na Adam bafite ‘uburinganire’ mu mibanire, kuko nta numwe muri bo uhisha umubano.

Sex Education ni firime iri muzikunzwe za Netflix, bikaba akarusho kuba ikinamo umunyarwanda kandi ari mubayoboye.

Season ya mbere ya Sex Education yasohotse taliki 11 Mutarama 2019, iya kabiri isohoka taliki 17 Mutarama 2020, iya gatatu izajya ahagaragara kuwa 17 Nzeri 2021.

Sex Education ni imwe muri firime zica kuri Netflix.

Ncuti Gatwa yavukiye mu Rwanda taliki 15 Ukwakira 1992 mu mujyi wa Kigali, avuka ku babyeyi b’abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *