Agahinda ka Yvette ukunda umusore wateye mama we SIDA [VIDEWO]

5/5 - (1 vote)

Nitwa Yvette umukobwa mukuru mu muryango w’abana 4 barimo abakobwa 3 n’umuhungu 1 utubanziriza ndetse akaba mu cyimbo cya papa wacu utakiriho.

Mu minsi yashize nahuye n’umusore, duhurira kunzira. Ibyo wenda bamwe muri bubifate nk’ubusazi kuko twahise tujyana iwe murugo ndetse tuza gukomezanya aho yari agiye gusura inshuti ze. Naje kwisanga inshuti ze ari nazo zanjye bityo bikomeza kumwongerera ikizere cyanjye.

Umunsi wa mbere duhura nabonye ari umusore utandukanye n’abandi, sinzi niba ari mubi cyangwa mwiza icyangombwa ni uko iryo tandukaniro ryatumye nkomeza kumwiyumvamo cyane kugeza ubwo naryamanye nawe ku munsi wa mbere twahuye.

Igitangaje ni uko nyuma y’iminsi 2 duhuye naje kumusanga yararanye na mushiki wanjye unkurikira, icyo gihe yambwiye ko ari inshuti zisanzwe zahuriye ku ishuri. Ibyo simbyanze ariko nkibaza uburyo umusore n’inkumi bararana bagakomeza kuba inshuti zisanzwe.

Icyumweru cyakurikiye yampamagaye iwe murugo, ambwira ko anshaka gusa ntungurwa no kuhasanga musaza wanjye. Ibyo si igitangaza gusa igikomeye muribyo ni uko ngo yari amuhamagariye akana bagiye kurara barongora ijoro ryose. Icyo cyanteye kwibaza koko niba ankunda. Nubwo nabyibajijeho ariko ntibyabujije ko nashwanye na musaza wanjye ukora uko ashoboye kose ngo aduhe ubuzima bwiza.

Uyu musore uko tugenda tumenyana niko ngenda mbona byinshi kuriwe bisa nk’urujijo ariko nanone nkibaza impamvu nkomeza kumukunda kabone nubwo ampemukira.

Inkuru y’ubuzima bwanjye ni ndende, uburyo musaza wacu atwitaho, akagerageza gukora igishoboka cyose ngo tubone ubuzima bwiza ariko byose bikagirwa ubusa na mama wacu usa nkaho ahubwo ari murumuna wacu.

Mama ni umugore utangaje, ubabazwa na duto, ushimishwa n’ibyo inkumi ziyi minsi zishimira. Ajya muri saloon buri cyumweru gukoresha imisatsi n’inzara, agura imyambaro mishya buri kwezi. Ibyo byose n’ibindi byinshi ntarondoye akabikora mu mafaranga yasizwe na data ndetse na make musaza wacu ajyerageza gukorera.

Musaza wacu yagerageje gushingira mama Alimentation mumujyi ngo abone icyo gukora ariko nayo yahombye hadaciye kabiri.

Navuze kuri mama wanjye cyane ariko reka ngaruke kuri Chris, umusore nita ko abahiga bose gusa simenye ikibintera. Hari benshi bajya bambwira ko nasaze, abandi bakambwira ko yandoze ariko nanjye nareba nkabona ko koko atari uwo ngomba gukunda.

Mucyumweru kimwe gusa nasanze azi umuryango wanjye wose. Nabajije uko yamenyanye na musaza wanjye ambwira ko bahuriye ku kazi agiye gufata imodoka ngo ajye gutwara mama wanjye. Kugeza ubu sindababonana na mama gusa iyo ndi kumwe nawe njya nkunda kubona umuntu umuhamagara yanditseho Mama sponsor, narangiza nkabona na Calls muri telephone ya mama zanditseho charity nkibaza byinshi. Ikigeretse kuri ibyo ni uko mama yanze kwiga imodoka ngo ajye yitwara kandi agifite imbaraga, ahubwo ugasanga akomeye kuri uwo musore umutwara yamubura ntagire iyo ajya.

Yewe inkuru yanjye ni ndende ndetse ni urusobe.

đź”» Videwo ikurikira yagerageje gukorwa hagendewe ku nkuru y’umwana w’umukobwa watwegereye akatugisha inama ariwe twagerageje guhindurira izina tukamwita ‘Yvette’ gusa kubwo ubushobozi ntiyabashije gukomeza.

Niyo mpamvu numara kuyireba ukabona hari inyunganizi watanga waduhamagara kuri 0788204315.

One thought on “Agahinda ka Yvette ukunda umusore wateye mama we SIDA [VIDEWO]

  • November 19, 2021 at 2:41 am
    Permalink

    Hey! This post could not be written any better! Reading through this post reminds me of my old room mate! He always kept talking about this. I will forward this page to him. Pretty sure he will have a good read. Thanks for sharing!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *