Ngizi imbogamizi abasaba kujya muri Canada baturutse muri Afurika bahura nazo

Rate this post

Ni byiza ko niba ushaka cyangwa gitegura gusaba uruhushya (Visa) yo kujya gukorera no gutura mu Canada ugira amakuru ahagije ku buryo bikorwamo. 

Hari umubare munini w’abasaba ibyangombwa ariko ntibemererwe kandi baramaze gutakaza amafaranga menshi.

Hari ikibazo cy’abasaba Visa baturuka muri Afurika batazihabwa kandi bafite ibyangombwa bibemerera gusaba.

Abasaba viza baturuka muri Afurika bafite ikibazo cyo kubona uruhushya rwo gusura Canada kurusha abagenzi baturutse ku yindi migabane yose, bityo hakibazwa niba sisitemu ivangura.

Viza yo gutura by’agateganyo (TRV), bakunze kwita viza y’abashyitsi, iha abagenzi kwinjira muri Canada by’agateganyo, nubwo abantu baza ku kazi cyangwa kwiga bashobora gukenera impushya zitandukanye.

Ikigo cya leta ya Canada gishinzwe Isesengura ry’abinjira n’abasohoka, Impunzi n’Ubwenegihugu muri Canada (IRCC) cyabonye amakuru yerekeye ikikibazo cyifashishije igitangazamakuru cya CBC, igipimo cyo kwemeza TRV(Temporary Resident Visa) ku basaba baturuka muri Afurika cyagabanutseho 18.4 ku ijana hagati ya 2015 na 2018.

Ibi bikomeza gufatwa nk’ivangura rishingiye kuruhu.

Ku isi yose, impuzandengo yo kwemeza TRV yagabanutseho 13.6 ku ijana, ariko umubare w’abasaba nawo warazamutse muri icyo gihe cy’imyaka ine, bityo muri rusange, abakiriwe muri Canada nabo babaye benshi.

Hari umubare munini w’abashaka kujya gukorera no gutura muri Canada ariko nanone hari impuguke, abashakashatsi n’abandi baba bashaka kwitabira inama bakagira imbogamizi zo kutabona Visa mu buro buboroheye. Hari bamwe mu bashakashatsi bo muri Canada binubiye ingorane intiti n’abashakashatsi bo muri Afurika bagize zo kubona viza z’agateganyo zo kujya muri Canada mu nama zabaga zateguwe.

Muri uyu mwaka, kimwe cya gatatu cy’abitabiriye amahugurwa bakeneye viza yo kwitabira amahugurwa y’Abirabura mu mahugurwa ya AI (Artificial Intelligence) mu nama ngarukamwaka yerekeye uburyo bwo gutunganya amakuru ya Neural (NeurIPS) i Vancouver banze ibyifuzo byabo byo guhabwa Visa. Ni ikibazo abategura bavuga ko cyatangiye umwaka ushize ubwo inama yavaga muri Amerika ikimurirwa muri Canada.

Hari umushakashatsi wo muri Nijeriya, Tejumade Afonja, ufite imyaka 25, wateganyaga kuzitabira inama ya NeurIPS 2018 yabereye i Montreal, ariko icyifuzo cye cyo guhabwa viza cy’agateganyo nticyakiriwe hashingiwe ku mateka ye y’urugendo, uko akazi kameze ndetse n’ubukungu bwe.

Niba impuguke n’abashakashatsi bangirwa guhabwa Visa z’agateganyo zo kwitabira inama n’ibindi bikorwa bimara igihe gito, hakomeza kwibazwa ikigero abasaba gukora no gutura bemerwaho.

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo waduhamagara kuri 0788204315

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *