ISHYANO RICITSE UMURIZO!! Mwiseneza Josiane akoze ubukwe n’umusore mushya

3.5/5 - (2 votes)

Mu minsi mike ishize nibwo twabagejejeho inkuru yuko hari igikorwa gishya Josiane ari gutegura cyatumye agaragara mumyambaro y’abageni.

Hari umushinga wa firime iri gukorwa yitwa True romance izagaragaramo Mwiseneza Josiane nk’umukunzi ndetse akaba umugeni w’umusore utaramenyekana amazina gusa amafoto akaba yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Mwiseneza wavuzwe mu urukundo n’umusore witwa Tuyishime Christian wanamwambitse impeta nyuma bakaza gutandukana mu ibanga rikomeye, ubu yinjiye mu mwuga wo gukina firime nyarwanda ndetse iya mbere azagaragaramo ikaba yamaze kumenyekana.

Nkuko twakomeje kubibabwira, ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya miss Rwanda 2019 ndetse akegukana ikamba rya miss popularity (nyampinga ukunzwe).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *