Ndagijimana na Iradukunda n’abasore babiri basezeranye kwibanira nk’umugabo n’umugore.

Ni gake cyane mu Rwanda dukunda kumva inkuru z’abavuga ko babana bahuje ibitsina [abatinganyi] ndetse nabo bakaba babyiyemerera kuko muri rusange umuco nyarwanda ndetse n’indi mico igiye itandukanye y’ahandi itabemera.

Ashley Iradukunda ni umugore wa Ndagijimana Ben, babana munzu nk’umugabo n’umugore nubwo batasezeranye imbere y’Imana n’amategeko.

Umuco nyarwanda wemera ababana bafite ibitsina bitandukanye, umugabo ndetse n’umugore. Ibi kandi bikemezwa n’abemera iyobokamana baba abemera Yesu cywangwa abemera Muhammad ndetse n’abemera imana gakondo. Bihinduka ikizira mubemeramana iyo bumvise hari babiri bakora imibonano bahuje ibitsina.

Kuva mu myaka ya kera kugeza uyu munsi, hari benshi bagerageza guharanira uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina ariko sosiyeti n’ibihugu bimwe na bimwe ntibibyemere yewe henshi ntibarinye no kubahohotera bavuga ko ibyo bakora ari amahano.

Ntihashize igihe kinini mu Rwanda hatangiye kumvikana abiyemerera ko baryamana nabo bahuje igitsina.

Ibi bigaragara ko abaryamana bahuje ibitsina bahozeho kuva kera ariko bagakomeza kwihisha kuko rubanda batabemeraga, bakabyita ikizira ndetse n’amategeko ntabishyigikire.

Iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ryatumye benshi babona imiyoboro yo gucishamo amajwi yabo ubundi mbere atarumvikanaga muri rubanda. Twatangiye kubona abandika bagaragaza ko bashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina, twatangiye kubona amatsinda ndetse n’imiryango iha agaciro abo benshi bita abatinganyi. Twatangiye kubona abavuga bashize amanga, bagahamya ko baryamana nabo bahije ibitsina.

Muri abo bamaze kwemera ko ari abatinganyi harimo abasore babiri bo mu karere ka Rusizi, Iradukunda Ashley ndetse na Ndagijimana Ben bamaze igihe kinini babana.

Ibi ngibi leta y’u Rwanda ntibyemera ndetse nta n’itegeko rihari rihana ababikora. Ababikora basa nkabakora ibitemwe ariko bitagira itegeko ribihana, babaho mu bwoba bwa bagenzi babo babafata nk’ibicibwa ariko kubera ko ariko bahisemo bakagerageza kubyihanganira.

Inzobere mubuvuzi, zivuga ko hari ubwo umuntu ashobora kuvuka agaragara nk’umugabo ariko afite imisemburo y’igitsinagore (ibi twabibonye mu nkuru y’umusore wo mukarere ka Ruhango ujya mu mihango nk’abakobwa ndetse abaganga bakaba baremeje ko afite nyababyeyi), hari ubwo umuntu avuka ateye nk’abagore ariko afite imisemburo y’igitsina gabo. Ibi bigatuma hari benshi bemeza ko ababana bahuje ibitsina bagomba guhabwa uburenganzira nk’abandi. Ariko bikunda kuvugwa ko hari abishora mu kuryamana nabo bahuje ibitsina bakurikiye amafaranga.

Hari imiryango myinshi y’abashyigikira ubutinganyi ndetse ifite amafaranga menshi igerageza gufashisha ababana nabo bahuje ibitsina, ibi bituma benshi bakunda kwibaza kumafaranga abatinganyi bagira kandi ahenshi bakumirwa mukazi. Abenshi rero badafite icyo batinya, biyemeza kwishora mu mibonano mpuzabitsina n’abaryamana nabo bahuje ibitsina bakabaha amafaranga.

Ashley na Ben ubona ko ari abasore b’ubushobozi buciriritse bityo benshi bavuga ko bahujwe n’urukundo rudafite ikindi rushingiyeho. Babana mu nzu iciriritse munkengero z’umugi wa Kampembe ho muri Rusizi, bakagerageza kubaho nk’abaturage basanzwe nubwo bitaborohera.

2 thoughts on “Ndagijimana na Iradukunda n’abasore babiri basezeranye kwibanira nk’umugabo n’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *