Jean-Pierre Adams yapfuye amaze imyaka 39 muri koma – muri iyo myaka yose umugore we yari amuri iruhande

Rate this post

Jean-Pierre Adams yavukiye Dakar muri Senegal mu 1948, aza kujya mu bufaransa akiri muto aho yakiniye ikipe y’igihugu y’ubufaransa ikimino 22. Apfuye afite imyaka 73.

Adams yari afite imyaka 34 ubwo yajyaga muri koma mu 1982 kubera ikosa ry’uwamuteye ikinya bajyiye kumubaga mu ivi.

Ubwo yagiraga ikibazo cyo kuvunika mu ivi, igihe yari mu myitozo y’ikipe. Mu bufaransa abaganga bari mumyigaragambyo bituma abarwayi baba benshi ku buryo umuganga wagombaga kumwitaho yari afite abarwayi 8 nawe arimo.

Mu kumutera ikinya habayemo ikosa bituma uwagombaga gukanguka mu masaha make, amara imyaka 39 muri koma.

Amakipe yakiniye atandukanye arimo Nîmes, Nice, na PSG yatanze ubutumwa bwo kumuha icyubahiro, ndetse bihanganisha umuryango we.

Mu myaka yoseyahamaze, umugore we yari amuri iruhande. Yanze ko abaganga bamusinziriza burunda (bamwica), ahubwo ahitamo kubanana nawe muri ubwo buryo.

Umugore we Bernadette Adams yavuzeko yamaze imyaka 37 yose yararakariye abaganga bakoze iryo kosa, ariko ko ubu umugabo we apfuye ntacyo umutima umushinja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *