Inkuru utamenye zitangaje cyane kuri jay polly Pacson hamwe na Theo Bosebabireba.

Rate this post

Nkuko tubizi twese pacson ni umwe mu bahanzi babanye na jay polly cyane guhera cyera ubwo umuziki wazamukaga cyane hano mu Rwanda. Ntitwabura kuvuga ko hari nitafari bashyizeho rigaragara kugirango ibyo tubona muri music aka kanya ngo bigerweho. Urumva ni abantu baziranye cyane. Hari ibintu bibiri pacson atazibagirwa kuri nyakwigendera jay polly mu buzima bwose babanyemo.

Duhereye kuri pacson, ngo Jay polly yigeze kumubwira ko ashaka kugura imodoka kuko icyo gihe pacson nawe yarayifite yo muri Uganda. icyo gihe jay polly yarari muri guma guma haburaga nk’iminsi ibiri gusa ngo habe final. icyo gihe pacson yakoraga kuri cuty radio aragenda abababeshya ko arwaye. bafashe amafranga yo kugura imodoka nubwo atari yuzuye. burira bus ya JAGUAR bajya KAMPALA. bageze I Kampala imodoka barayibazanira mu gitondo. babazanira imodoka yo mu bwoko bwa NISSAN Jay polly arayishima, ariko mwibuke ko yari afite show kandi afite amafranga makeya. yarayishyuye ako kanya ataranaruhuka ahita yurira Bus ahita agaruka I Kigali Pacson we arahaguma akiri kubeshya kukazi ko arwaye. icyo gihe imodoka barayishyuye Pacson afata umuhanda Kampala Kigali aragaruka nawe imodoka arayimuzanira wenyine arushye cyane. ayimugezaho neza arayimuhereza. icyo cyikaba ari igihe bagiranye atazibagirwa narimwe mubuzima bwe nubwo hari ibindi bihe bagiranye byinshi cyane atakwibagirwa.

Tugarutse kuri Theo Bose babireba nawe yatangaje ko ari umufana wa Jay Polly kuburyo bukomeye cyane. yahishuye ko igihe Jay Polly atwarwa guma guma na Tom Close nawe yaravuye mu bihugu byo hanze atashatse gutanga akigera kukibuga cy’indege i kanombe yahise ahamagara Jay Polly agirango amwihanganishe. yaramuhamagaye Jay amubwira ko yamusanga murugo iwe. icyo gihe yarahamurangiye araza. jay yohereza Fire Man kuza kumufata. bitewe nuko ahantu yaravuye yarazanye amafranga menshi mu madorari yahise amuha ama dollari maganane Jay arishima cyane atangazwa nuko ataraziko Theo Bose Babireba ari umufana we ukomeye kandi bataririmba injyana imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *