Firime: Ukuri kose ku myambaro y’abageni Mwiseneza Josiane yagaragayemo kandi nta bukwe yakoze

Rate this post

Gutwika ni kimwe mu bimenyerewe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda.

Bikunze gukoreshwa na benshi mu byamamare iyo bamamaza igikorwa gishya kiri gukorwa (indirimbo, firime, amasezerano y’akazi, n’ibindi). Bahimba icyo twakita ikinyoma kigaragara nk’ukuri hanyuma bakagikwirakwiza mu bakunzi b’imyidagaduro.

Firime Mwiseneza Josiane azagaragaramo iri hafi gusohoka.

Niba ujya ukurikira imyidagaduro wabonye amafoto y’uwitwa Rocky Kirabiranya yamugaragazaga nkuwakoze ubukwe.

Mu masaha yashize nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga kuri Mwiseneza Josiane, tuvuga ku mafoto ye yagiye hanze yambaye ikazu y’abageni.

Mwiseneza Josiane yatunguye benshi mu mwambaro w’abageni

Haciye amasaha make inkuru itangira gusakara ku mbuga nkoranyambaga ndetse ibindi bitangazamakuru birimo RadioTV10 birayandika ariko inyomozwa n’uwahoze ari umukunzi we.

RadioTV10 yakoze tweet ivuga ko Mwiseneza Josiane yakoze ubukwe n’umsore bigeze kwambikana impeta Tuyishimire Christian ariko nyiri ubwite [umusore] ahita anyomoza ayo makuru.

Amakuru agera kuri Kigalistarz ni uko Josiane ari mu itsinda riri gutegura firime yitwa TRUEROMANCE ihagarariwe n’umusore nawe uzwi cyane n’abakoresha urubuga rwa Instagram witwa K_dot.

Igihe iyi firime izasohokera ntikiratangazwa ariko nkuko tubimenyereye iyo hatangiye gusohoka amafoto, video byo gutwika nkuko benshi babyita iba iri bugufi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *