AMAFOTO: Mwiseneza Josiane yatunguye benshi mu mwambaro w’abageni

Rate this post

Inkuru y’ubukwe bwa Mwiseneza Josiane yatangiye kuvugwa ejo ubwo we ubwe yashyiraga hanze amafoto ari mu mwambaro w’abageni.

Josiane yitabiriye irushanwa rya miss Rwanda 2019 ndetse aba nyampinga ukunzwe n’abanyarwanda.

Inkuru ye nk’umwana w’i Karongi wagenze ibirometero byinshi n’amaguru ngo agere ku Gisenyi aho amajonjora ya miss Rwanda yaberaga ndetse akahagera yacitse n’igisebe ku ino yatangaje benshi ndetse ituma akundwa na benshi babyumvise.

Kuva ubwo kugeza magingo aya ni umwe mubyamamare bikundwa ndetse inkuru zabo zigakurikirwa na benshi.

Amafoto ye ari mumwambaro w’abageni aje nyuma yuko mu minsi yashize humvikanye inkuru yuko yatandukanye n’umukunzi we wari yaramaze no kumwambika impeta.

One thought on “AMAFOTO: Mwiseneza Josiane yatunguye benshi mu mwambaro w’abageni

  • November 15, 2021 at 5:49 pm
    Permalink

    Hmm is anyone else having problems with the images on this blog loading? I’m trying to determine if its a problem on my end or if it’s the blog. Any responses would be greatly appreciated.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *