Abaganga babashije gukura telephone munda y’umusore mbere yuko apfa

Rate this post

Umusore w’imyaka 33 ukomoka muri Pristina ho mu gihugu cya Kosovo yatabarijwe ndetse agezwa kwa muganga nyuma yuko amize telephone yo mu bwoko bwa Nokia zo mu myaka ya kera.

Doctor Skender Telaku yavuzeko yahamagawe agahabwa inshingano zo gukura ikintu munda y’umusore utashatse ko amazina ye atangazwa.

Yavuze ko bakoresheje ibyuma (scanner) byabugenewe kugirango barebe icyo kintu kiri munda y’umusore baza gusanga ari telephone yitandukanyijemo ibice 3 ariko igice cyabateye ubwoba cyane ni battery kuko iba ibitse ubumara bwica kandi iyo imumaramo andi masaha byashoboka ko yari guturika.

Mu gikorwa cyo gusohora iyo telephone munda y’umusore cyamaze amasaha 2 yose abaganga babashije kuyikuramo bayinyujije mukanwa nkuko yaciyemo yinjira.

Uyu musore yasubiye mu buzima busanzwe kuko igikorwa cyagenze neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *