Umunyarwandakazi Isimbi Noeline yatangiye gukina firime z’urukozasoni (porono)

Rate this post

Isimbi Yvonne yamenyekanye mu Rwanda ubwo yitabiraga irushanwa rya miss Rwanda, akaza kuvanwamo kubera ko atigeze yiga.

Ubuzima bwa Isimbi Noeline bukomeza gutangaza benshi iyo bamwumva mu biganiro yagiye akorera ku bitangazamakuru cyane ibikorera kuri YouTube.

Yavukiye mu karere ka Rwamagana mu muryango w’abantu batanu barimo abo bavukana 2 ndetse n’ababyeyi babo. Afite imyaka 2 gusa yatangiye kubaho mu buzima bugoye bwaje ku mwambutsa imbibi z’u Rwanda akajya mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Kenya, South Africa n’ahandi.

Yavuye mu muryango yari yarajyanwemo kubera ko ababyeyi be bari baratandukanye kubw’ibibazo by’ubuzima, aza gutangira gusabiriza ku muhanda. Abonye ubuzima bukomeye yatangiye gushaka uko yajya gushakira ubuzima hanze, niko gufata umwanzuro ajya muri Uganda, avayo ajya muri Kenya mu nzira z’inzitane.

Ubuzima bwe n’uburyo yagiye atembera mu bihugu bitandukanye butuma ubyumva akomeza gushaka kumenya byinshi kuri we. Yavuye Uganda yinjira Kenya, avuye Kenya yanyuze muri Tanzania akomereza mu bihugu bitandukanye kugeza ageze muri South Africa.

Isimbi yavuye muri South Africa agaruka mu Rwanda ashaka kuba nyampinga w’u Rwanda ariko ntibyakunda niko guhitamo kujya mubindi.

Mu gihe isi yose yari gahunda ya guma murugo yatangiye gufata amafoto na videwo bikurura igitsina gabo ndetse aza kujya gukomereza muri Nigeria aho akora mu kabyiniro nk’umumansuzi ndetse akajyira konti ku rubuga rw’abantu bakuru rwitwa Onlyfans.

Afite ubuzima butangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *