Umuhanzi Lil Nas X witegura kwibaruka akomeje kwibazwaho na benshi

Rate this post

Umuhanzi ukorera umuziki we muri leta zunze ubumwe za America ndetse akaba n’umwe mubakunda kugaragarwaho n’udushya twinshi yashyize hanze amafoto agaragaza ko akuriwe ndetse yitegura kubyara.

Lil Nas X ni umwe mu byamamare byamaze gutangaza ko bashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina bakubiye mu kitwa LGBTQ ndetse akaba numwe muribo. Akunda gukora indirimbo ziganjemo ibikorwa bigaragaza ko abo benshi bita abatinganyi ari abantu nk’abandi. Videwo ze ziba ziganjemo amashusho atangaje atera benshi bamukurikira kumwibazaho ariko ntanicyo kwibaza kuko byinshi yarabisobanuye.

Uyu musore aritegura gusohora album y’indirimbo ze, ikaba ari nayo yatumye benshi bamugarukaho kubera amafoto yifotoje agamije kuyamamaza.

Amafoto amugaragaza atwite ndetse akuriwe, ubona ko yenda kwibaruka.

Atangaza impamvu yamuteye gukora amafoto nkaya, yavuze ko igitekerezo yagikopeye umuhanzikazi Megan Thee Stallion nawe uherutse kwifotoza agaragara nk’abagabo.

Yagize ati “Nkibona ibyo nahise mpamagara umunyabugeni wanjye arambwira ati ‘ibi birahura. Album yawe, umwana wawe.’ Nanjye naravuze nti uyu ni umwana wanjye? Nkaho ari imikino, arambwira ati ‘ugomba kwifotoza utwite. Rero ni uyu musaruro wavuyemo.”

Album ya “Montero” izasohoka kuri 17 Nzeri 2021 izaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi nka Megan Thee Stallion, Miley Cyrus, Elton John na Doja Cat, iriho kandi indirimbo zakunzwe nka “Industry Baby” na “Montero (Call Me By Your Name).”  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *