Umugabo arashinjwa kwicisha ababyeyi be ishoka ngo yirukane amadayimoni

Rate this post

Johnny Carson York Jr, ni umugabo w’imyaka 45 ushinjwa gutera ababyeyi be mu rugo akagerageza kubica akoresheje ishoka.

Abazwa impamvu yabimuteye yagize ati “Ngomba kubica kugirango nirukane amadayimoni munzu.”

Uyu mugabo kandi afite ikindi kirego cyuko yashatse kubicisha umuheto wa kizungu n’imyambi mu gace ka Bramwell aho aba babyeyi batuye.

York akomoka muri leta zunze ubumwe za America muri West Virginia.

Ibiro by’umuyobozi w’aka gace byatangaje ko bahamagawe, babwirwa ko hari umuntu ushaka kwicisha umuheto ababyeyi be nuko bagahita batabara. Yagize ati “twamubwiye ko agomba gushyira ibyo bikoresho hasi cyane tukamusukaho imvura y’amasasu, yabanje kubyanga ariko nyuma yemera kumanika amaboko.”

Ababyeyi batangaje ko babashije kwihisha hanyuma bagahamagara 911 kugirango basabe ubutabazi. Ariko ngo mu masaha ya mbere yari yabanje kwangiza ibikoresho birimo na televiziyo iri mu ruganiriro gusa ntibahita batabaza.

Yabwiye abashinzwe umutekano ko agomba kwica ababyeyi be kugirango yirukane amadayimoni, ati “Ngomba kubica kugirango nsohore amadayimoni, Ndumva bose ngomba kubica.”

York yajyanwe muri gereza ashinjwa gukubita no gukomeretsa, kwangiza umutungo n’ibindi byaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *