Umugabo araregwa kwica umugore bahoze bakundana

Rate this post

Abayobozi muri Ohio bareze umugabo ku bijyanye n’iyicwa ry’uwahoze ari umukunzi we mu 2015 amurasiye iwe murugo.

Thomas Albert yarashe anica Candance Prunty bahoze bakundana.

Ibyabaye byabaye mugihe abana ba Prunty bari ku ishuri.

Nk’uko WHIO-TV ibitangaza, ibirego Thomas Albert akurikiranyweho byo kuba yararashe Candance Prunty byaje nyuma y’uko abashinzwe iperereza babanje gukusanya no guhuriza hamwe ibimenyetso. Ibimenyetso bishinja Albert bimaze kuboneka urubanza rwe rwahise rutangira.

Ushinjwa yashinjwaga ubwicanyi ndengakamere, gusibanganya ibimenyetso, no kugira intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ikinyamakuru Springfield News-Sun cyatangaje ko Prunty w’imyaka 26 basanze yapfuye mu Kwakira 2015 afite ibikomere by’amasasu mu mutwe no mu ijosi. Umurambo we wabonwe n’abagize umuryango bari bagiye iwe kumureba nyuma yo kudakura abahungu be batatu ku ishuri.

Abana be bato bari bafite imyaka 1, 4, na 7 igihe yicwaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *