Agahinda Julian, umukobwa mwiza wavutse nta gitsina agira aterwa n’abagabo bamwirukira

5/5 - (1 vote)

Igihe cyose tukiri kuri iyi si tuzakomeza kubona ibitangaza, ubuzima buzakomeza kuba amayobera. Wigeze wumva bavuga ikiremwa muntu kitagira igice cyihariye? Gusa gumana nanjye nkuhe inkuru y’umukobwa w’imyaka 29 wavutse atagira kimwe mu bice by’ibanga.

Julian Peter w’imyaka 29, ni umukobwa wo mu gihugu cya Kenya wavukanye indwara yitwa ‘Mayer-Rokitansky- Küster-Hauser syndrome (MRKH)’ ituma umukobwa avuka atagira bimwe mu bice by’umubiri.

Uyu mukobwa yavutse atagira igitsina, nyababyeyi ituma umugore abyara, ndetse afite impyiko imwe gusa mu gihe umuntu usanzwe agira ebyiri.

Aganiriza itangazamakuru, yavuzeko akiri umwana muto atajyaga yita ku kuba nta gitsina agira kuko yari afite akenge gato yifashishaga mu bwiherero, ubwo agakeka ko wenda ari uko yari atarakura.

Amaze kugira imyaka 17 yategereje imihango y’abakobwa ariko arayibura niko kwegera umuganga ngo amubaze ibyo aribyo. Nyuma yo kumukorera ibizami byinshi, baje gusanga hari ibice adafite birimo na nyababyeyi ituma umugore abyara.

Julian ni umwe mu gitsina gore bagize ibyago byo kuvukana MRKH kuko bishobora kuba ku muntu 1 muri 4000-5000 aho avuka nta gitsina afite, nta nyababyeyi, ndetse akagira n’impyiko imwe. Bivuga ko aba adashobora kubyara cyangwa ngo ajye mu mihango y’abakobwa nk’abandi.

Nubwo kubona ubuvuzi ku muntu ufite ikibazo gikomeye nkiki, Julian yabashije kubona umuterankunga ajya kwivuriza mu gihugu cya Tanzania aho babashije kumukorera umuyoboro wamufasha gukora imibonano mpuzabitsina.

Yavuze ko abantu babimenye bamwe bamusabaga kujya mubanyamasengesho ngo bamusengere, abandi bakamubwira ko yazajya kwirogoza. Abagabo babyumvaga bamwe bamuhungiraga kure, abandi ahubwo bakifuza kureba imiterere ye yibanga.

4 thoughts on “Agahinda Julian, umukobwa mwiza wavutse nta gitsina agira aterwa n’abagabo bamwirukira

  • September 4, 2021 at 12:51 pm
    Permalink

    Juliet yahuye nakaga, ariko nibyiza abagangako haribyobakoze. Mperuka mumbwirango imana yarwaye, none yarakizese ? Ndayibonye hasi.

    Reply
  • November 15, 2021 at 4:37 pm
    Permalink

    If you want to improve your knowledge simply keep visiting this web
    page and be updated with the newest gossip posted here.

    Reply
  • November 19, 2021 at 5:40 am
    Permalink

    Hello there! Quick question that’s entirely off topic.
    Do you know how to make your site mobile friendly?
    My site looks weird when browsing from my iphone4. I’m trying to
    find a theme or plugin that might be able to resolve this issue.
    If you have any suggestions, please share. Many thanks!

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *