Ngibi ibinyobwa Jay Polly yanywereye muri gereza bikamuviramo urupfu.

Rate this post

Amakuru afitiwe gihamya ni uko umuhanzi Jay Polly na bagenzi be banyweye uruvange rw’ibinyobwa byamuviriyemo urupfu.

Uyu muhanzi wari witabye urukiko ku munsi wejo ndetse urubanza rwe rukimurirwa mu ukwezi k’ukuboza bivugwa ko we na bagenzi be bari bafunganywe hari uruvange rw’ibyo kunywa bakoresheje nk’ibiyobyabwenge.

Bagenzi be barakize ariko Jay Polly akomeza kubabara munda kuko nubwo yagezwaga ku bitaro bya Muhima yatakaga kuribwaga munda cyane bikanamuviramo urupfu.

Itangazo ry’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ku rupfu rwa Tuyishimire Joshua

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ry’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) ryagenewe abanyamakuru rivuga ko Tuyishimire Joshua uzwi nka Jay Polly ndetse na bagenzi be babiri Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement bakoresheje uruvange rwa alcohol yifashishwa mu kogosha imfungwa/abagororwa, amazi ndetse n’isukari bagakora ikiyobyabwenge cyaje kuviramo uyu musore kuribwa munda cyane kugeza ubwo yitabye Imana.

Tuyishimire Joshua uzwi nka Jay Polly ni umwe mu nkingi za mwamba mu njyana izwi nka Hip Hop mu Rwanda ndetse akaba umwe mubari bagize itsinda rya Tuff Gang ryakunzwe cyane mu myaka ya 2010 kugeza ubwo batandukanaga buri wese akajya gukora umuziki ku giti cye.

Taliki 24 Mata 2021 nibwo umuhanzi Jay Polly na bagenzi be batatu bafashwe na Polisi y’u Rwanda bazira gukoresha ibiyobyabwenge. Ku munsi wejo nibwo bari bingeye kugezwa imbere y’urukiko rwa Gasabo rukanzura ko we na bagenzi be bakomeza gufungwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *